Uko ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwagenze mu Ntara y’Iburasirazuba (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, Polisi y’u Rwanda yasoje ibikorwa yari imaze iminsi ikorera hirya no hino mu gihugu mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byibanda ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu Ntara y’Iburasirazuba imiryango itishoboye yubakiwe inzu zo kubamo yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwabatekerejeho bakubakirwa  inzu nziza.

Uko Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi kwagenze mu Ntara y’Iburasirazuba.

Akarere ka Kayonza

Muri uku kwezi , Polisi y’u Rwanda yubakiye inzu umuturage utishoboye witwa Mukeshimana Jeannette mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Mburabururo, Umudugudu wa Gihina. Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwamutekereje bukamwubakira inzu nziza yo kubamo.

Mukeshimana Jeannette ubwo yashyikirizwaga inzu yubakiwe, yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda itekereza abatishoboye ikabashakira aho kuba, asobanura ko ubu yagize icyizere cyo kubaho kuko yubakiwe inzu ishimishije.

Yagize ati ” Banshiriyemo ibikoresho byose byo mu nzu, harimo amazi, amashanyarazi, mbese bampaye amasaziro meza.”

Hubatswe kandi ubwogero bw’inka bune mu Mirenge ya Murundi na Mwili n’umuriro w’imirasire wahawe imiryango 75 yo mu Murenge wa Gahini.

Mukeshimana Jeannette ubwo yashyikirizwaga inzu yubakiwe, yashimiye Leta y’u Rwanda imuhaye amasaziro meza.

Akarere ka Bugesera

- Advertisement -

Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yashyikirije Nyirabanani Fayina inzu ifite agaciro ka Miliyoni 9 mu Kagari ka Gicaca Umurenge wa Musenyi. Ingo 177 zo mu Kagari ka Gicaca zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Mayor Mutabazi yashimiye Polisi y’u Rwanda n’aba baturage bafatanyije, avuga ko hari uruhare rwasabaga amafaranga rwatanzwe na police ariko ko n’urwabo ari runini muri ibi bikorwa.

Ati “Hari ibyaguzwe amafaranga ariko hari ibindi bisaba gushyigikirana byavuye mu muganda.”

Ubwo uyu muturage yashyikirizwaga imfunguzo z’inzu ifite agaciro ka Miliyoni 9 y’u Rwanda yubakiwe na Polisi

Akarere ka Ngoma

Mu karere ka Ngoma, mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, Senyana Athanase wo mu Murenge wa Sake yubakiwe inzu na Polisi y’u Rwanda ifite agaciro ka Miliyoni 9 y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie kandi yashimiye Polisi y’u Rwanda yafashije Akarere gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu ngo 384.

 

Mayor w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ubwo yashyikirizaga Senyana Athanase inzu yubakiwe na Polisi y’u Rwanda

Akarere ka Gatsibo

Mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi,mu Karere ka Gatsibo hatashywe inzu yubakiwe umuturage utishoboye,imirasire y’izuba yahawe abaturage 297 n’ubwogero bw’inka 4 byatwaye amafaranga y’uRwanda asaga Miriyoni 50.

Kajuga Joseph utuye mu Kagari ka simbwa mu murenge wa Kabarore yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bamwubakiye inzu nziza ijyanye n’icyerekezo u Rwanda rwifuza.

Ubwogero bw’inka(Spray race) buherereye mu murenge wa Kiziguro
Inzu yubakiwe Kajuga Joseph utuye mu Kagari ka simbwa mu murenge wa Kabarore

Akarere ka Kirehe

Hatashwe inzu yubakiwe Mukarurangwa Odette utishoboye mu kagari ka Rwanteru/Kigina, ni mu gihe  Imiryango 149 yagejejweho amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba mu Kagari ka Cyunuzi.

Umuyobozi w’Akarere, Bruno Rangira yasabye abubakiwe inzu kuzifata neza bakagira isuku byimbitse,bakajya bamenya kuzifata neza buri munsi,bakanabera n’abandi urugero rwiza,bakiteza imbere nkuko batuye neza.

Bruno Rangira n’inzego zishinzwe umutekano ubwo batahaga iyi nzu
Akarere ka Nyagatare

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen ari kumwe n’Umuyobozi wa Police ku rwego rw’Akarere bashyikirije Habumugisha Theogène inzu yubakiwe.

Mu karere kandi hanubatswe ubwogero bw’inka (spray races) 5 mu Mirenge 3 hanatangwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku nzu 193 mu mirenge 2.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byo kubungabunga umutekano ifatanyamo n’ubuyobozi bw’Akarere ,birimo n’ibiteza imbere imibereho y’abaturage anasaba abaturage bagenewe ibi bikorwa kubibungabunga kugira ngo bibagirire akamaro.

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere bashyikirije Habumugisha Theogène inzu yubakiwe

Akarere ka Rwamagana

Mu Murenge wa Gishari, Polisi y’u Rwanda yoroje inka imiryango ine itishoboye, abatishoboye 1000 bishyurirwa Ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Sante).

Ingo 181 zihawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu Mirenge itandukanye.

Mu murenge wa Rubona ho, Polisi y’u Rwanda yashyikirije Nyiransabimana Afisa inzu bamwubakiye, nyuma y’uko atagiraga aho kuba. Muri iyi nzu, banamushyiriyemo ibikoresho nkenerwa by’ibanze, banamuha n’ibiribwa

Nk’inyiturano bakwiye kwitura Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abaturage ko bagomba gufatanya na Polisi y’igihugu mu kubungabunga umutekano batangira amakuru ku gihe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi bagakumira icyaha kitaraba.

Mayor Mbonyumuvunyi, yabwiye abaturage ko korohereza akazi Polisi n’izindi nzego z’umutekano birinda kandi bakumira ibyaha, aribyo bituma abakora muri izi nzego z’umutekano babona umwanya wo kujya mu bindi bikorwa bigamije guteza imbere abaturage no kuzamura imibereho myiza yabo.

Nyiransabimana Afisa yanahawe ibikoresho nkenerwa by’ibanze byo mu nzu ndetse n’ibiribwa kuko ari intangiriro ahawe yo kugira ngo nawe yiteze imbere.
Inka enye nizo zorojwe abaturage bane bo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Muri rusange, Polisi y’u Rwanda yatanze amazu 7  yubakiwe  imiryango itishoboye mu Turere tugize iyi Ntara, inatanga imirasire y’izuba 1493 ku baturage batishoboye batari bafite umuriro w’amashanyarazi.

Uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda gusize aborozi bo muri iyi Ntara bubakiwe, ubwogero bw’inka bugezweho (Spray race) 13 mu Turere twa Gatsibo(4), Kayonza (4) na Nyagatare (5).

Imiryango 4 itishoboye yo mu Karere ka Rwamagana yorojwe inka n’Abantu 1000 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana, yashimiye Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bafatanyije kugirango ibi bikorwa bigamije guteza imbere iyi Ntara no guhindura imibereho y’abaturage byakozwe muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi bigerweho, asaba ababihawe kubibungabunga no kubibyaza umusaruro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yashimiye Polisi y’u Rwanda ibikorwa by’Indashyikurwa yagejeje ku baturage hirya no hino mu Gihugu,abizeza gukomeza ubufatanye busesuye mu kurinda umutekano w’Abaturage n’ibyabo no guharanira iterambere.

                                                       Guverineri CG Gasana na CP Bruce Munyambo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: EASTERN PROVINCE

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW