Senderi ari mu kamwenyu nyuma yo kugura imodoka nshya ati “Ni akamodoka kari aho gasanzwe”

Umuhanzi Nzaramba Eric Senderi wamamaye mu ruhando rwa muzika nyarwanda nka Senderi International Hit nyuma yo kunengwa gutunga imodoka iciriritse ndetse iteye irange ryo mu nzu kuri ubu afite imodoka nshya, yabwiye Umuseke ko ari akamodoka kari aho gasanzwe.

Umuhanzi Senderi International Hit yagaragaje imodoka nshya yaguze

Senderi nk’uko yabinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Instagaram yashimiye Imana kuba agiye gutangira umwaka mushya afite imodoka nshya.

Uretse kuba yerekanye iyi modoka ye nshya, Senderi Hit yanaciye amarenga ko ashyira hanze indirimbo ye nshya y’amashusho.

Abinyujije kuri Instagram yashyizeho amafoto atatu yifotoreje kuri iyi modoka ye, maze ku ifoto ya mbere yashyizweho y’iyi modoka yonyine ashyiraho amagambo agira ati “Urakoze nyagasani.”

Indi foto yakurikijeho yari yifotoranyije n’iyi modoka arimo amwenyura maze nabwo ati “Shimwa nyagasani.”

Ifoto ya gatatu Senderi International Hit yahise ahishura ibyo yashimiraga Imana maze yandikaho ati “Izina rishya Legend Hit, imodoka nshya, umwaka mushya 2022, indirimbo nshya y’amashusho.”

Nyuma y’ibi yari amaze gutangaza abafana be cyane abamukurikira kuri Instagram bahise bagaragaza kumushyigikira no kongera kumwakira mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Nk’uwitwa Albert yagize ati “Nk’abakunzi bawe twongeye tugaruye icyizere kuko cyari kimaze kuyoyoka dutekereza ko umuziki uwuretse, ariko Imana ishimwe ikutugaruriye ukaba ugarutse uri mushya, 2022 irahiye koko.”

Abandi bafana nabo bavuze akari ku mutima maze bamubwira ko bategerezanyije amatsiko indirimbo ye nshya, ubwo niko bamwe bamusabaga izina ry’indirimbo nshya.

- Advertisement -

Senderi Hit ni umwe mu bahanzi bamamaye mu Rwanda mu ndirimbo zinyuranye harimo iyo yakoreye ikipe ya Rayon Sports, ari no mu bahanzi bahanzi batunze agatubutse gusa yagiye anengwa gutunga imodoka iciriritse benshi basebyaga koi size irange ryo mu nzu.

Aganira n’Umuseke Senderi yagize ati “Ni ibintu bisanzwe, ariko. Ni akamodoka kari aho gasanzwe. None se ubu abafite imodoka nziza muri Kigali ntubazi.”

Corolla ya Senderi yatubwiye ko atatubwira igiciro cyabyo. Ati “Oya byihorere, iby’amafaranga byihorere reka mbabarira.”

Yabwiye Umuseke ko asaba abafana be kwikingiza inkingo zombi za COVID-19.

Nubwo COVID-19 yakubise ibintu hasi, Senderi yamamaza uruganda INGUFU Gin Ltd, ndetse n’Amazi yitwa AYATEKE. Yadutangarije ko aumwaka utaha aza ari umuntu mushya, afite indirimbo azasohora mu majwi n’amashusho.

Senderi yirinze kuvuga amafaranga yaguze iyi modoka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW