Umuhanzi Général Defao wamenyekanye mu njyana ya Rumba yapfuye

Umuhanzi ukomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lulendo Matumona wamenyekanye mu njyana ya Rumba nka Général Defao, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, aguye i Douala muri Cameroun.

Général Defao yaguye muri Cameroon

Urupfu rwe rwamenyekanye ku mbugankorambaga z’abandi bahanzi bavuga agahinda basigiwe n’itabaruka rye, harimo Werrason, Fally Ipupa, Ferre Gola, Barbara Kanam n’abandi.

Amakuru atandukanye aturuka mu bitangazamakuru byo muri Cameroun, avuga ko yari yagiye i Douala mu gitaramo akaza kujyanwa kwa muganga, bagakeka ko yishwe na Covid-19.

Defao yatangiye umuziki mu 1976, yakunzwe na benshi arenga imbibi z’igihugu avukamo cya RD Congo, yari azwi cyane mu ndirimbo nka Famille Kikuta, Amour Scolaire, Sala Noki n’izindi. Apfuye ku myaka 63.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW