URwanda na Zimbabwe basinyanye amasezerano mu guhana abarimu

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, u Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano yo guhana abarimu hagamijwe kurushaho guteza imbere ireme ry’Uburezi, Ni amasezerano yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya ubwo yashyiaga umukono kuri aya masezerano

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe, Paul Mavima.

Abarimu bazava muri Zimbabwe barimo abo mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza no mu bindi bikorwa bigamije kuzamura uburezi bw’u Rwanda.

Mu nama y’Ubucuruzi n’ishoramari yabaye kuwa 28 Nzeri 2021 ihuza abasaga 200 ,Perezida wa Repubukika y’uRwanda,Paul Kagame, yagejeje icyifuzo intumwa za Zimbabwe zari zitabiriye iyo nama ko iki gihugu cyagira ubufatanye mu by’uburezi maze kikajya giha abarimu u Rwanda.

Zimbabwe isanzwe iteye imbere mu burezi aho abarimu baho batanga umusanzu mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ndetse na bimwe by’Uburayi.

Muri iyi nama Perezida Kagame yasabye ko icyifuzo cyakwihutishwa maze Zimbabwe ikohereza abarimu mu Rwanda.

Yagize ati “Ndabasaba ko ibyo mwabikoraho vuba kuko ibyo ni byo twavuze,Umubare wosemwabona ,abarimu bose bashoboye ntekereza ko twabakira kuko turabakeneye byihutirwa.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta,Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage muri Zimbabwe ,Pfof Mavime, yavuze ko Zimbabwe yakiriye neza ubusabe bw’uRwanda bwo kohereza abarimu.

Yagize ati “Nashimishijwe n’uko Perezida w’URwanda yaduhamagariye kubaha abarimu ,tugiye kubikoraho byihuse kugira ngo dufatanye mu kubaha abarimu bakenewe.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ndetse iyi ni intambwe n’urugero rwiza rwakwifashishwa no mu zindi nzego.Dufite abaganga abajya mu mahanga ndetse dufite n’abanjeniyeri bagiye gukora mu bice bitandukanye .”

Amasezerano yasinywe akubiyemo ibijyanye n’imikorere n’ubuzima bw’abarimu iki gihugu kizagenera u Rwanda n’ibindi byose bisabwa kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mu rugendo ruzamura ireme ry’Uburezi mu Rwanda.

Aya masezerano yasinywe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW