Abantu umunani harimo umwana w’imyaka 6 bitabye Imana, abagera kuri 50 barakomereka mu mubyigano wo kwinjira muri Stade, ku mukino wahuje Cameroon n’ibirwa bya Comoros.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurica, CAF, mu itangazo yasohoye yavuze ko ibi byabaye ku munsi w’ejo taliki 24 Mutarama 2022, mbere y’umukino wa Cameroon n’Ibirwa bya Comoros, umukino warangiye Cameroon itsinze ibitego 2-1.
CAF yahise itangaza ko igiye gukora iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane icyateye iryo sanganya ryahitanye ubuzima bw’abantu.
Ibitaro byitwa Massassi biri hafi y’iyo Stade byatangaje ko inkomere zo zirimo kuvurwa harimo n’agahinja kataruzuza umwaka.
Minisitiri w’Ubuzima aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yavuze ko abantu umunani bitabye Imana bari mu byiciro binyuranye.
Yagize ati “Umunani batangajwe ko bapfuye barimo abagore babiri bari mu kigero cy’imyaka 30, abagabo bane na bo bari mu myaka 30, umwana muto ndetse n’undi muntu wajyanywe n’umuryango we.”
Uwo muyobozi kandi yavuze ko abagizweho ingaruka bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara, ariko umubyigano w’ibinyabiziga wari mu muhanda watumye batabasha gutanga ubutabazi bwihuse.
Ubusanzwe iyo Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by’ubushobozi bwayo.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW