“Aho sinsiga uwanogerejwe kandi njyewe mfite umwera” Niyo Bosco mu ndirimbo nshya

Umuhanzi Niyo Bosco umaze kumenyekana mu ndirimbo zifasha abantu mu buzima busanzwe yasohoye indirimbo nshya yise “Ese urankunda?” ikaba iya mbere ishyizwe hanze kuri Ep yitwa ‘ibyumweru bitandatu bya Niyo’.

Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ibanziriza izii kuri EP agiye gusohora

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022, nibwo iyi ndirimbo yagiye ahagaragara nyuma y’iminsi ateguza Extended Play (EP) “Ibyumweru bitandatu bya Niyo cyangwa 6 week of Niyo.”

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze na Niyo Bosco usanzwe ubarizwa muri  ME Entertainment ya Murindahabi Irene, ni indirimbo y’urukundo yiganjemo amagambo abaza niba bamukunda cyangwa atarimo aruhira ubusa.

Harimo nk’aho agira ati “Aho sibana narakabije, nkaguha urukundo udakenye, sinagaburiye uwijuse, aho sindirimba izahararutswe, nkaba ndimo giterera nsanga uwamanutse, ngasasira uwakandutse.”

Harimo kandi ngo “Mbese ubu sinshaka kwambika uwamaze kurimba ariyo mpamvu bimvuna. Aho sinsiga uwanogerejwe kandi njyewe mfite umwera. Inzu ikaba yaruzuye nkaba ngisiza mu kibanza kudahari.”

Inyikirizo y’iyi ndirimbo ntaho itaniye n’indirimbo kuko nayo yunga mu kubaza niba akunzwe nk’uko nawe akunda. Agakumburwa nk’uko nawe akumbura.

Mu kiganiro yahaye kimwe mu bitangazamakuru, Niyo Bosco, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari iya mbere isohotse kuri EP “6 week of Niyo” izabanza gusohoka mu buryo bw’amajwi . akazajya asohora indirimbo imwe buri Cyumweru  ariyo mpamvu Ep yiswe Ibyumweru bitandatu bya Niyo kuko yo indirimbo ziriho zitazasohorerwa rimwe.

Niyo Bosco yasobanuye ko indirimbo ziri kuri Ep zanditswe hashingiwe ku bitekerezo yakuye mu bakunzi be gusa ngo hariho n’indirimbo ebyiri z’ubuzima busanzwe ajya aririmba. Hariho kandi indirimbo enye z’urukundo.

Iyi ndirimbo nshya “Ese urankunda?” yakozwe na Producer Element, Niyo Bosco akaba ari we wayiyandikiye nk’uko asanzwe abigenza. Iyi ndirimbo ikaba yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki we.

- Advertisement -

Niyo Bsoco amaze kwigarurira abatari bake mu muziki nyarwanda mu ndirimbo ze yaririmbye nka Ubigenza ute, Piyapuresha, Ubutsinzi, Ibanga n’izindi.

Reba hano indirimbo Ese Urankunda ya Niyo Bosco

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW