AMAFOTO: Benshi bari bazi ko kujya Uganda biri buborohere batashye batambutse

Kuri uyu wa Mbere, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe nyuma y’imyaka hafi itatu ishize ufunzwe, abaturage bari bazindutse bazi ko bambuka bakajya Uganda ku mpamvu zitandukanye ntibyabakundiye “kuko hari ibitaranoga”.

ACP Lynder Nkuranga Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda aha ikaze abo ku ruhande rwa Uganda bagiranye inama n’abo mu Rwanda

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yari ku mupaka wa Gatuna, avuga ko hari abantu bahageze bashaka kujya Uganda ariko bamwe ntibyabakundira, gusa uwari ufite impamvu zihutirwa “nko kujya gutabara” yahawe uruhushya arambuka.

Ku mupaka wa Gatuna hari Abanyamakuru benshi baba Abanyarwanda n’abo muri Uganda baje kureba uko urujya n’uruza ruhagaze.

Amafoto yafashwe ari ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko imodoka zitwaye ibicuruzwa zabashije gutambuka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abayobozi b’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda baje mu Rwanda bagirana inama n’abo ku ruhande rw’u Rwanda gusa iyo nama yabereye mu muhezo.

Itangazamakuru ryabwiwe ko Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda aza guha Abanyamakuru ibisobanuro ku byavugiwe muri iyi nama.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo ubwo yasubizaga Umunyamakuru wo muri Uganda wamubajije impamvu abantu batambutse umupaka asubiza ko byatewe n’ikibazo cya COVID-19.

Kuri Twitter yanditse ati “Imodoka, Abanyarwanda bataha baratambuka ku mupaka wa Gatuna nk’uko bigenda ku yindi mipaka, hakurikijwe amasezerano ajyanye na COVID-19 muri Africa y’Iburasirazuba (EAC Covid protocols). Nk’uko byavuzwe mu itangazo inzego z’ubuzima z’u Rwanda n’iza Uganda ziri gukorera hamwe ku bijyanye n’amasezerano ajyanye na Covid, bizatuma abantu bose ku mpande zombi babasha kwambuka.”

Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda baje mu Rwanda mu nama
Ku biro by’Abanjira n’abasoka hazaga abantu bacye bacye bashaka kujya muri Uganda
Hari abagenzi bari bategereje ko bemererwa kujya Uganda ariko hagendaga abafite impamvu zidasubikwa
Imiromo yo gusiga amarangi irarimbanyije
Ku ruhande rwa Uganda imirimo yo kubaka Umupaka umwe (One single Bolder Post) ntirarangira
Uganda haracyarimo akazi kenshi ko gukora umupaka ku ruhande rwabo harimo no kubaka umuhanda
Abanyamakuru bo mu Rwanda bari benshi ku mupaka wa Gatuna kureba ifungurwa ryawo
Abanyamakuru bari bategereje Interview z’abayobozi byarangiye batazibonye
Saa kumi n’imwe Trinity yari tayari gutwara abayigana ariko yabuze abagenzi
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

AMAFOTO@NKUNDINEZA JP

JEAN PAUL  NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW