AMAFOTO: Itangira ry’amashuri ryagenze neza, nta munyeshuri wabuze imodoka – NESA

Kuri icyi Cyumweru, mu Mujyi wa Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo abanyeshuri bajya mu bice bitandukanye by’igihugu bari benshi, niho bahagurikira bajya ku bigo by’amashuri bigaho, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura mu mashuri kivuga ko nta munyeshuri wabuze imodoka.

Imodoaka zitwara abanyeshuri Huye na Gisagara hagaragaraga umubyigano w’abanyeshuri bari benshi cyane

Kava saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00 a.m) kugeza saa moya n’igice z’umugoroba (19h30) abanyeshuri baba ari urujya n’uruza bajya ku bigo byabo, saa tatu za mu gitondo kuri Stade ya Kigali abanyeshuri bari benshi biteguye kujya ku mashuri bigaho gutangira amasomo y’igihembwe cya kabiri.

Abanyeshuri mbere yo kujya muri Stade aho imodoka z’amasosiyete atandukanye zibafata, bamwe ababyeyi barabaherekeza bakabageza hanze ya Stade bakabasezeraho.

Hakurikiraho igikorwa cyo kubapima umuriro kugira ngo harebwe niba nta bimenyetso bya Covid-19 bafite, nyuma bakajya gushaka imodoka zibajyana mu byerekezo bigamo.

Muri Stade imodoka zirimo ibice bibiri, hari izijyamo abanyeshuri bishyuriwe mbere, baza bavuga amazina yabo bagahita bajya mu modoka n’abanyeshuri baza bafite amafaranga yo gutega mu ntoki na bo bagahabwa imodoka bakishyura bagahabwa amatike ako kanya.

Umunyeshuri wiga i Save mu Karere ka Gisagara mu mwaka wa kane witwa Vivine Kayitesi yabwiye Umuseke ko ubwo yari mu biruhuko akumva kuri Radio bavuze ko hadutse ubundi bwoko bushya bwa Covid-19 (Omicron), nta cyizere  yari afite cyo kumva ko uyu munsi yajya ku ishuri.

Ati “Nari natangiye kwitegura uko nzigira ku ikoranabuhanga nk’uko hari igihe cyabayeho twigiraga kuri Radio na Television abandi bakiga hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuba Leta yafatshe icyemezo tugasubizwa ku mashuri ni igikorwa cyiza cyo gushima.”

Aba Banyeshuri babwiye Umuseke ko bazakora uko bashoboye bakirinda Covid-19

Kayitesi Vivine avuga ko azagerageza kwirinda Koronavirus, yambara neza agapfukamunwa, akaraba intoki kenshi nk’uko amabwiriza y’ubuzima abisaba.

Undi Munyeshuri wiga mu karere ka Gatsibo mu mwaka wa gatandatu witwa Gasore Eric yavuze ko nk’umunyeshuri uri mu mwaka usoza amashuri yisumbuye yishimira icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo gutangiza igihembwe cya kabiri.

- Advertisement -

Gasore ati “Turi bakuru tuzagerageza kwitwararika kugira ngo tutazagira ibyago byo kwandura icyorezo gihangayikishije isi.’’

Kavutse Vianney  ukuriye ishami ry’ubugenzuzi bukuru mu kigo cy’igihugu Gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’amashuri (NESA) mu kiganiro yahaye Umuseke yavuze ko itangira ry’amashuri none ribanzirizwa n’igikorwa cyo kugeza abanyeshuri mu bigo by’amashuri byabo.

Yavuze ko ku ikubitiro abanyeshuri bagiye ku mashuri ari abo mu Turere twa Huye, Gisagara, Musanze, Nyamasheke, Rusizi, Gatsibo na Nyagatare babanje kugenda.

Yakomeje avuga ko igikorwa cyo kujya ku mashuri cyagenze neza ku munsi wa mbere kuko nta munyeshuri wabuze uko agenda.

Ati “Ubundi iyo habaga abanyeshuri basubiye ku ishuri hari ubwo habonekaga abarara baje batinze bagacumbikirwa, ariko kuri iyi nshuro ntabwo byagaragaye ni ibyo kwishimira.’’

Kavutse Vianney yavuze ko nta byera ngo de kuko hakiri imbogamizi z’ababyeyi bazana abana iminsi bahawe itaragera kuko baba batarumvise amatangazo yo kujyana abana ku ishuri. Yanavuze ko hakigaragara imbogamizi z’ababyeyi bazana abana batinze bikaba ngombwa ko babasubizayo kuko amasaha aba adashoboka, aho ngo umubyiyi azana umwana nka saa kumi n’imwe z’umugoroba kandi agiye kwiga i Rusizi.

Ati “Ukibaza aho aba amujyanye nawe bikakuyobera.’’

Kavutse yavuze ko abanyeshuri nibagera ku mashuri bongera gupimwa umuriro kugira ngo nihagira uboneka ufite ibimenyetso abe yakwitabwaho by’umwihariko.

Kujyana abanyeshuri ku bigo by’amashuri yabo bizasozwa ku wa Gatatu tariki ya 12 Mutarama, 2022. Abanyeshuri bajya mu bice bitandukanye by’igihu bagiye kuri iki Cyumweru bagera ku 3 700.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/nesa-yasohoye-uko-ingendo-zabanyeshuri-biga-bacumbikiwe-ziteye.html

Abanyeshuri bari bafite akanyamuneza basubiye ku ishuri

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Andi mafoto

Ababyeyi bagezaga abana kuri Stade bakabageza hanze ya Stade bakajya gufata imodoka bagasezearanaho
Abana bari bamaze kumenyerana n’imiryango yabo babasigaga ukabona ababyeyi babo barababaye n’abana bakababara
Stade ya Kigali niho abanyeshuri bahagurikiraga
Aba banyeshuri babaga bategereje ko babona imodoka zabo bagenewe aha ni muri Stade Regional hamwe hitwa kwa Seburengo
Sosiyete zitwara abagezi zari babukereye zari tayari mugutwara abanyeshuri

AMAFOTO@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW