Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Ukraine vuba na bwangu

Kubera umwuka w’intambara ututumba hagati y’Uburusiya na Ukraine, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye imiryango y’abadipolomate bayo bari i Kyv ku murwa mukuru wa Ukraine kuva muri icyo gihugu vuba na bwangu.

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Ukraine kuko hashobora kuba intambara umwanya ku mwanya

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri iki cyumweru.

Amerika ivuga ko yatanze uburenganzira ku bakozi ba Ambasade badakeneye kuvayo ku bushake bwabo yongera iburira Abanyamerika bari mu Karere k’Iburasirazuba bw’i Burayi kuvayo ako kanya.

Yavuze ko itazabasha kubakurayo igihe intambara izaba yatangiye hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Uburusiya bufite ibihumbi by’abasirikare ku rubibi rwa Ukraine n’ibimodoka by’intambara birimo za Blinde n’imbunda nini zirasa za misile.

White House ivuga ko isaha n’isaha Uburusiya bushobora gutera Ukraine.

Uburusiya buhakana umugambi wo gutera igihugu cya Ukraine ahubwo busaba ishyirahamwe rya OTAN guhagarika ibikorwa byaryo mu Bulayi bw’Iburasirazuba no hagati.

Uburusiya kandi busaba OTAN kudahirahira ngo bushyire UKRAINE muri uyu muryango.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

IVOMO: VOA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW