Amerika yateye utwatsi icyifuzo cya Russia mu kutemera ko Ukraine yinjira muri NATO

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze ubusabe bw’Uburusiya bwo kwangira Ukraine kwinjira mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), mu gihe hari ukuburira ko Uburusiya bushobora gutera uwo muturanyi wabwo.

Umukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Antony Blinken

Umukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Antony Blinken yabivuze arimo gusubiza ku mugaragaro Uburusiya ku byo bwasabye kugira ngo ubushyamirane kuri Ukraine bucyemuke.

Bwana Blinken nta cyo yemereye Uburusiya ku byo busaba, ariko yavuze ko arimo guha Uburusiya “inzira isobanutse ya diplomasi ijyanye n’ejo hazaza, mu gihe Uburusiya bwaba buyihisemo”.

Minisitiri w’Uburusiya yavuze ko igihugu cye kiziga ku gisubizo cya Bwana Blinken, yatanze agihuriyeho na OTAN.

Uburusiya bwari bwatangaje urutonde rwanditse rw’ibibuhangayikishije bijyanye no kwaguka kwa OTAN ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano bishamikiyeho.

Muri byo, harimo gusaba OTAN gutangaza ko bitazigera bishoboka ko Ukraine n’ibindi bihugu byemererwa kwinjira muri OTAN.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, Uburusiya bwakomeje gukusanyiriza umubare munini w’ingabo ku mupaka na Ukraine , ikintu ibihugu by’i Burayi n’Amerika byabonye nko kwitegura kuba bwagaba igitero.Ibi Uburusiya burabihakana.

Bwana Blinken yavuze ko igisubizo cy’Amerika cyasobanuye neza “amahame shingiro” yayo, harimo n’ubusugire bwa Ukraine n’uburenganzira bwayo bwo guhitamo kwinjira mu miryango y’ubwirinzi nka OTAN.

Yagize ati: “Ntihakwiye kubaho ugushidikanya ku kuba dushimitse mu ntego yacu iyo bigeze ku bijyanye na diplomasi , kandi turimo gukora mu buryo bungana bwo kuhibanda hamwe n’imbaraga mu kongera ubwirinzi bwa Ukraine no gutegura kwihimura mu buryo bwihuse buhuriweho mu gihe haba habayeho ubundi bushotoranyi bw’Uburusiya”.

- Advertisement -

Yongeyeho ati: “Ni ah’Uburusiya gufata icyemezo cy’ukuntu busubiza. Turiteguye aho ibintu byakwerekeza aho ari ho hose”.

Blinken yavuze ko muri iki cyumweru Amerika yoherereje Ukraine ubufasha bwa gisirikare burimo ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa Javelin bisenya imodoka z’intambara (ibifaru) hamwe n’izindi ntwaro na zo zisenya ibifaru, ndetse na za toni zibarirwa mu magana z’amasasu n’ibikoresho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW