APR FC VS Kiyovu Sports: Emmanuel Okwi na Mutyaba bashobora kutazakina

webmaster webmaster
Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba ngo bari basubiye muri Uganda mu kiruhuko

Kiyovu Sports imwe mu makipe yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri, aho ifite umukino ukomeye uzayihuza na APR FC ku Cyumweru tariki 16/02/2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba ngo bari basubiye muri Uganda mu kiruhuko

Muri iyi myitozo, ntihigeze hagaragaramo abakinnyi Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba bakomoka muri Uganda bari basubiye iwabo ubwo shampiyona yasubikwaga.

Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis nyuma y’iyi myitozo yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo barebe ko abakinnyi bagiye mu kiruhuko bagaruka bagakina umukino wa APR FC, aho yanavuze ko bifuza guhindura amateka y’uko Kiyovu Sports itajya ipfa gutsinda APR FC.

Ati “Imyitozo y’uyu munsi navuga ko ari imyitozo tutakoze ibintu byinshi, kwari ukureba imbaraga z’abakinnyi, dusanze abakinnyi batari hasi cyane, ariko sinanavuga ko bari hejuru, muri rusange urabona ko ikipe imeze neza.”

Uyu mutoza avuga ko uburyo abakinnyi bagiye mu kiruhuko Shampiyona ihagaze bafite forme, atari ko bagaruka bameze.

Yagize ati “Dufite iminsi nk’itatu cyangwa ine turi gukora tuzagerageza turebe ko twabasubiza ku rwego bariho.”

Haringingo Francis yakomeje avuga ko abakinnyi batagaragaye mu myitozo ntabahari, gusa ngo hari abo ikipe yaretse bajya mu kiruhuko.

Ati “Muzi uburyo bari bafunze imikino, turi kuvugana na bo ngo turebe ko bagaruka vuba ngo babe badufasha mu mukino wo ku Cyumweru.”

Mu mikino 23 aya makipe aheruka gukina, ikipe ya APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports inshuro 20, Kiyovu ibasha gutsindamo rimwe gusa, mu gihe banganyije kabiri.

- Advertisement -

Kiyovu Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 27/10/2017 ubwo yatozwaga na Cassa Mbungo André.

Urutonde rw’agateganyo rugaragaraho Kiyovu Sports ifite amanota 24 ni iya mbere by’agateganyo, APR FC ifite imikino ibiri itarakina ifite amanota 23 ni iya kabiri, AS Kigali yujuje imikino 11 ifite amanota 20 ni iya gatatu, Police FC ni iya kane n’amanota 19, na Rayon Sports zinganya amanota, Gorilla FC iherekeje izindi. n’amanota 7, ibanzirizwa na Etincelles FC na Etoile de l’Est zifite amanota 8.

Kiyovu irakora imyitozo yitegura APR FC

Hari abakinnyi ba Kiyovu batakoze imyitozoUkeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW