Ariel Wayz yasohoye indirimbo “10 Days” ica amarenga ko ari mu rukundo n’uwo bahuje igitsina-VIDEO

Umuhanzikazi umaze kwigarurira bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda  Ariel Wayz yashyize hanze indirimbo ye nshya ifite amajwi n’amashusho yise ‘10 Days’, yagaragayemo akorakora umukobwa mugenzi we bikagera naho basomana byakuruye urujijo benshi bibaza nimba nyuma yo guterana amagambo na Juno Kizigenza bakundanaga yaba asigaye akundana nabo bahuje igitsina.

Ariel Wayz yasohoye indirimbo y’urukundo yise ’10 Days’ igaragaramo umuzungukazi barebana akana ko mu jisho

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Mutarama 2022, nibwo iyi ndirimbo ‘10 Days’ yashyizwe ahagaragara iri kumwe n’amashusho yayo.

Ubwo yashyiraga kuri instagram ifoto imenyesha ko agiye gusohora iyi ndirimbo yahise afunga aho batangira ibitecyerezo.

Muri iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza, Ariel Wayz  agaragazamo amagambo asa nagaruka ku rukundo rwe rwa mbere rwamubabaje ariko akaba yongeye gukunda  undi muntu kandi akaba afite ubwoba ko umutima we wakongera kwibeshya ukababazwa.

Mu mashusho agaragara ari mu bihe bidasanzwe by’urukundo n’umukobwa w’umuzungu baba bakina urukundo rwimbitse rw’abiyumvanamo.

Harimo aho yagize ati “Hari  byinshi byo gutekereza, hari amagambo menshi yo kuvuga, hari urukundo rwinshi rwo gutanga…, Ntibishoboka ku kujya kure hari ikintu kuri wowe, biragoye ko twakureka ukagenda.”

Akomeza agaragaza ko ibyamubayeho bishobora kongera kumubaho, agira ati “Mfite ubwoba ko inzozi zanjye zakongera kurangira, mfite ubwoba ko umutima wanjye wakongera kwibeshya, mfite ubwoba bwo kwerura ngo mvuge ariko ndimo ku gukunda. Wahuje n’inzozi zanjye reka nguhe urukundo.”

Inyikiririzo y’iyi ndirimbo nayo ikomeza ibara inkuru y’urukundo aho igira iti “Nshaka ku kubwira ko ngukunda ariko nkeneye ibirenze. Nzategereza kugeza ubaye uwanjye, nifuza guhindura intekerezo zawe. Nshaka kuba umwe kuri wowe nkajya niramira mu gituza cyawe.”

Igitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo ’10 Days’, Ariel Wayz akomeza abara iyi nkuru y’urukundo, harimo aho avuga uburyo iyo bamusomye ku ijosi ava mu bye.

- Advertisement -

Muri amwe muri ayo magambo agira, agira ati “Ndatangara iyo nkurebye, akabizu ku ijosi gatuma mba umunyantege nke. Si indirimbo gusa birenze amagambo, ese nakujyana mu rugo. Iyo nkurebye mu maso nongera kugukunda, iyo ugiye nongera kwibura ariko iyo nongeye ku kureba ngaruka mu buzima.”

Iyi ndirimbo ‘10 Days’ isohowe nyuma y’iminsi micye Ariel Wayz agaragaje kutumvikana na Juno Kizigenza, aho Ariel yamushinjaga kumuca inyuma n’umukobwa uba hanze y’u Rwanda.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, habayemo guterana amagambo no gushyira hanze amabanga y’aba bombi, ibi byajyanaga no gushyira hanze ubutumwa bandikiranye kuri WhatsApp, ubutumwa butahwemaga no kugaragaramo gutukana. Gusa Juno Kizigenza ntiyahwemye kugaragaza ko ibyo gushyira hanze amabanga Ariel Wayz yakoze ari ubucucu.

Uku kutumvikana kwa aba bombi kwaje nyuma y’uko urukundo rwavuzwe hagati yabo bigaragayem ko rwajemo agatotsi.

Amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe na Nkotanyi Frery, producer wayikoze ni Kenny Pro ndetse na Davydenko ikorerwa muri 3D Records.

Reba hano amashusho y’indirimbo 10 Days ya Ariel Wayz

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW