Ba Offisiye baregwa ruswa mu bizami bya Perimis urubanza rwabo rwongeye gusubikwa

webmaster webmaster
Abapolisi babwiye urukiko mu Ukuboza 2021 ko Polisi itashyize mu bikorwa icyemezo cy'urukiko

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama, 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge  rwongeye gusubika urubanza rw’ubujurire rw’abantu 11 harimo aba Polisi “Offisiye 7”, ku mpamvu z’uburwayi bw’Umucamanza.

Abapolisi babwiye urukiko mu Ukuboza 2021 ko Polisi itashyize mu bikorwa icyemezo cy’urukiko

Umunyamakuru wa Umuseke yageze ku Rukiko, Ubwanditsi bumubwira ko urbanza rwasubitswe rwimurirwa ku yindi tariki kuko Umucamanza uruburanisha arwaye. Rwimuriwe ku wa 14 Mutarama, 2022 saa mbiri za mu gitondo.

Abaregwa bacyekwaho ibyaha bibiri, icyo Gusaba no kwakira Ruswa, n’icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Bose uko ari 11 baburanye bahakana ibyaha bakekwaho n’Ubushinjacyaha, basaba Urukiko kubarekura bagasubira mu miryango yabo.

Ba Offisiye barekuwe n’Urukiko, mu nzitizi zatanzwe ku wa 20 Ukuboza, 2021 bavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwabarekuye ariko Polisi ikomeza kubafunga.

Abafunzwe ni CIP Irivuzumuremyi Jonas, IP Ntawuganyimana Elhakim, na IP Kararo Thomas Munyarukundo, ariko abasivile baregwa muri dosiye imwe bararekuwe, na bo ni babatu ari bo Mutuyimana Oscar, Nsengiyumva Eric na Uwase Francois.

Abo Urukiko rwategetse ko bafungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma bakurikiranwaho icyaha ni IP Rebecca Mukamuvunyi, AIP Fidel Gahizi, na SGT Augustin Twagirishema, n’abasivile Fabien Nshimiyimana na Jean de Dieu Nshimiyimana.

Ubwo Umuseke watangazaga iyi nkuru kuwa 21 Ukuboza, 2021 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  CP John Bosco Kabera yasobanuye impamvu Polisi yakomeje gufunga abapolisi barekuwe n’urukiko, yavuze ko Polisi yubaha kandi ishyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko gusa Sitati n’amategeko agenga imyitwarire muri Polisi y’u Rwanda, ngo bigena uko uUupolisi ashobora gukurikiranwa ku myitwarire mibi.

Yavuze ko ari byo byakozwe kuri bariya Bapolisi batatu bakomeje gufungwa na Polisi kandi Urukiko rwarabarekuye by’agateganyo.

- Advertisement -

CP John Bosco Kabera yavuze ko mu ingingo ya 63 ya Sitati ya Polisi y’u Rwanda iteganya ko ikosa n’igihano cy’imyitwarire  ku Mupolisi ntaho bihuriye n’icyaha n’igihano giteganywa n’amategeko ahana, ku buryo igikorwa kimwe cy’Umupolisi gishobora gukurikiranwa ku kazi no mu Bushinjacyaha.

 

Aba Bapolisi 7 n’abasivile beretswe itangazamakuru mbere yo kujya mu nkiko

Urubanza mbere y’uko ruba, Polisi y’Igihugu yaberetse Itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yavuze ko aberekanywe bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu kandi bakurikiranyweho icyaha cya Ruswa.

CP John Kabera icyo gihe yavuze ko abafashwe babeshyaga abaturage ko bazabaha impuzshya za burundu zo dutwara ibinyabiziga, bakabasaba amafaranga. Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda itajya yihanganira Umupolisi wavugwaho Ruswa, ndetse ngo Umupolisi unayiketsweho gusa, abiryozwa.

Urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwaciwe n’uUukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 01 Ukuboza, 2021 Abasivili batatu n’Abapolisi batatu  bafungurwa by’abateganyo bakazakurikiranwa badafunze, kuko nta mpavu zikomeye zatuma bakomeza gukurikiranwa bafunzwe.

Muri uwo mwanzuro w’Urukiko, rwanategetse ko Abapolisi bane n’abasivili babiri bo bafungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge, i Mageragere bagategereza kuzaburana mu mizi icyaha cyaha Ruswa bakekwaho.

Urukiko rugifata icyo cyemezo Ubushinjacyaha bwahise bujurira kubera abo Urukiko rwarekuye by’agateganyo,  abandi bafunzwe by’agateganyo na bo barajurira.

Bose bajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Abapolisi barekuwe ariko Polisi igakomeza kubafunga bavuze ko bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko mu kigo cya Polisi, Kacyiru.

Olisi ivuga ko yakomeje gufunga Abapolisi barekuwe by’agateganyo kubera ko biteganywa n’amategeko agenga urwego bakorera
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Jean Paul NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW