Bambwiye ko ikibazo cy’ingutu ari Itanzamakuru ry’imikino – Muhire Henry/FERWAFA

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, Muhire Henry, yavuze ko mu bibazo by’ingutu umupira w’amaguru ufite yabwiwe akigera mu nshingano ze, ari Itanzamakuru ry’Imikino.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru w’u Rwanda, bahamya ko hari abawufitemo ijambo batabikwiye cyangwa batanabishoboye. Aha niho Itangazamakuru ry’imikino rihera ritunga urutoki mu bituma uyu mupira urushaho kudindira.

Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, ryakunze kugaragaza ibitagenda muri siporo zitandukanye ariko by’umwihariko muri ruhago nk’umukino ukunzwe ku Isi.

N’ubwo itangazamakuru hari ibibazo byinshi rikemura, ariko hari n’ibyo ryangiza iyo ridakoze inshingano zaryo uko bikwiye.

Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino rya Radio Rwanda, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, Muhire Henry ubwo yabazwaga ibibazo by’ingutu yasabye muri iyi nzu ubwo yari agiye gutangira inshingano ze, yasubije ko yabwiwe ko Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ari ikibazo.

Ati “Ibibazo bambwiye ni byinshi ariko igikomeye ni Itangazamakuru ry’Imikino.“

Muri iki kiganiro kandi, Muhire yakomeje avuga ko Umunyamakuru aba akwiye gutangaza inkuru y’ukuri kandi afitiye ibimenyetso aho gutangaza inkuru ya BIRAVUGWA.

Tariki 6 Mutarama 2022, nibwo FERWAFA yatangaje ko Muhire Henry ari we Munyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW