Bugesera: Asaga miliyoni 12 yafashije abagore kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19

Abagore bakora ubucuruzi buto n’ubucuriritse mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Bugesera bahawe agera kuri 12,984,900frw binyuze mu kigega nzahura bukungu (ERF) nyuma y’aho COVID-19 igize ingaruka ku bikorwa byabo.

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse mu Karere ka Bugesera bavuga ko inguzanyo bahawe ya ERF yabakuye kure

Ikigega Nzahura bukungu cyashyizweho na Guverinoma nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus gishegeshe ubukungu bw’igihugu.

Mu gushaka igisubizo , Guverinoma yashyize muri icyo kigega miliyari 100 .Ni amafaranga yaje kongerwa agera kuri miliyari 350frw ndetse ibyo akora bikarenga imbibe mugufasha imishinga y’ubukerarugendo,amahoteri,abikorera barimo abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

Babonye amafaranga nk’ababonekewe…

Mukakarisa Frorence wo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, akora ubucuruzi bw’biribwa n’ibinyobwa(Alimentation).

Yabwiye UMUSEKE ko icyorezo cya Coronavirus cyamugizeho ingaruka zikomeye ariko aza guhabwa inguzanyo igera ku 999.900frw mu kigega nzahura bukungu maze ibikorwa bye byongera kuzahuka.

Ati “Habayeho gukinga , ntidukore, twanakora tugakora nabi, bigeraho umuntu asigara yabuze n’igishoro.Nafashe miliyoni iburaho igiceri cy’ijana .Maze kuyabona naragiye ndarangura nyongeramo, ubucuruzi bwange burongera burakora.”

Undi nawe witwa Mukarugema Anastasie wo Murenge wa Rilima ,Akagari ka Nyabagendwa mu Karere ka Bugesera, akora ubucuruzi bwa Salon de Coiffure.

Yishimira ko yabonye amakuru ajyanye n’ikigega nzahura bukungu maze agahabwa agera 990,000frw amufasha kuzahura ubucuruzi bwe.

- Advertisement -

Ati “Guma mu Rugo yaje nararanguye, noneho mfite n’abantu baza kwisukisha.Kubera COVID-19 barahagarara , ntitwabona abakiriya ,bya bintu nakoreshaga hakiyongeraho no guhaha, tuza kugira igihombo.”

Yakomeje ati “ Twaje kugana aho nari natse inkunga kuri Sacco kugira ngo bazadushakire ubufasha y’uburyo baturwanaho ngo turebe uko twakongera kubyutsa umutwe ,batugirira neza iyo nkunga barayitwemerera ,nabonye barayiduhaye, turabashimira bagize neza.”

Yavuze ko amafaranga yahawe yamufashije kongera kwagura ubucuruzi bwe nyuma yo kugerwaho n’ingaruka za Coronavirus.

Ati “ Ubu naranguye produits, amameshi, ngura intebe, numva barankoreye cyane kuba narongeye kubyutsa umutwe nkashyira muri iyo salon yanjye.”

Yasabye abaturage bagenzi be kujya bagana ibigo by’imari maze bakagira umuco wo kwizigama.

Ati “Nabwira abaturage ko bakwiye kujya bagana Sacco hirya no hino kuko igihe kigera uwagizweho ingaruka bakamufasha.”

Mukakarisa iyi nguzanyo yamufashije kwagura ubucuruzi bwe bwa Salon de Coiffure arangura amavuta atandukanye

Umuyobozi w’Ikigo Gitera inkunga imishinga y’abagore n’urubyiruko (BDF) ishami rya Bugesera, Ndagijimana Yusufu, yabwiye UMUSEKE ko muri rusange mu Karere ka Bugesera imishinga 95 ko ari yo yari yasabye kugobokwa ihwanye na miliyoni zisaga 92.frw.

Kugeza ubu imishinga 62 y’abagabo n’abagore yamaze guhabwa amafaranga anyuze mu kigega nzahura bukungu angana 60.698.400 frw. Ni mu gihe imishinga 33 ihwanye na miliyoni zisaga 32frw yitegura guhabwa inguzanyo inyuze mu kigega nzahura bukungu.

Mu mishanga 62 yamaze guhabwa ayo mafaranga , 13 ni imishinga y’abagore yahawe asaga miliyoni 12. Ndagijimana nawe ahamya ko amafaranga bahawe yabafashije cyane mu kuzahura ubukungu bwabo.

Ati “Yarabafashije cyane kuko aya ni amafaranga yabafashije kongera kurangura, barongera barakora.Kuko urumva ibyo bacuruza byari byarahombye abandi basigaranye bike,agafata ayo mafaranga akagenda akarangura inyungu ikiyongera.”

Ndagijimana yavuze ko ubwitabire bukiri hasi mu kwitabira inguzanyo ariko ko hagikorwa ubukangurambaga.

Ati “Uko iminsi igenda yicuma abantu barimo baragenda barushaho kubimenya. Nk’uko abantu bagenda bayafata mu Murenge runaka, niko turushaho kugira ubwitabire .Ariko dufite gahunda y’ubukanguramba mu mezi atatu ku buryo abantu bazarushaho kugira amakuru ahagije.”

Muri rusange kugira ngo umuntu ahabwe inguzanyo agomba kuba ari umunyamuryango wa Sacco,afite konti ikora , ari umucuruzi ufite ipatanti kandi agaragaza ko yishyura umusoro .

Ikindi ni uko atanga umushinga ugaragaza uburyo ubucuruzi bwe bwagizweho ingaruka na COVID-19, agatanga ingwate , akabona inguzanyo izishyurwa ku nyugu nto ya 8%.

Ikigega Nzahurabukungu cyatangiranye miliyari 100frw kimwe cya Kabiri cyayo cyijya guhabwa amahoteri.Ni mu gihe ibigo binini by’ubucuruzi byo byagenewe miliyari 30frw naho ibiciriritse bihabwa miliyari 15frw, ibito na byo bisaranganya miliyari 1frw.

Ikigo BDF cyagenewe miliyari 5frw zo kwishingira ingwate ndetse na miliyari 2frw zagenewe Imirenge Sacco’s.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND
UMUSEKE.RW/Bugesera