Burundi: Icyemezo cyo kubuza abotsa ibigori ku muhanda ntikivugwaho rumwe

RUMONGE: Bamwe mu babeshejweho n’ubucuruzi bwo kotsa ibigori mu Mujyi wa Rumomge mu Burundi bari kurira ayo kwarika nyuma yo gushyiraho itegeko ribabuza kongera gukora ako kazi, bavuga ko ubuzima bugiye kubagora kuko ariho bakuraga imibereho.

Abacuruzi botsa ibigori ku muhanda mu Rumonge bahawe gasopo

Itegeko ribuza abacuruza ibigori byokeje ku muhanda mu Mujyi wa Rumonge ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara ya Rumonge, Consolateur Nitunga uherutse gushyiraho itegeko risaba abaturage guhinga ibigori byo kwereka Leta.

Consolateur Nitunga avuga ko impamvu nyamukuru yo kurandura burundu abacuruza ibigori ku muhanda biterwa no kuba nta musaruro uhagije uboneka ku isoko, ngo ibigori babimara babyokereza ku muhanda kandi bikenewe i Bujumbura.Bamwe mu baturage bakoraga ubwo bucuruzi ndetse n’abagura ibigori bavuga ko iri tegeko rigamije kubafata ku gakanu byakozwe n’uyu muyobozi.

Hari ababyeyi bavuga ko ubu bucuruzi bwabafashaga kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse no kwibeshaho mu buzima bwa buri munsi.

Uyu mu Guverineri azwiho gushyiraho amategeko atavugwaho rumwe, mu mpera z’umwaka wa 2021, abaturage bategetswe guhinga ibigori kugira ngo Intara izabone ibyo yereka Leta.

Icyo gihe hari abaturage babyamaganye bavuga ko batareka guhinga imumbati ngo bayisimbuze ibigori, hari cumi n’ababiri bo muri Zone Kirwena muri Komini n’Intara ya Rumonge bahise batabwa muri yombi.

N’ubwo biri uko, Umukuru w’igihugu, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa Gatandatu ushize, yasabye ko imyuga mito nko gucuruza ibigori n’imyumbati ishobora gufasha abakozi mu kubona icyo bashyira mu nda mu gihe bari mu kazi.

Perezida Ndayishimiye yahamagariye urubyiruko muri rusange kwikuramo imyumvire y’uko ntaho bazagera mu ntego zabo, bakareka kwinubira ko bakennye ahubwo buri umwe akabona ko afite impano yo kumugeza kure mu kazi ka buri munsi akora.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW