Covid-19 imaze guhitana Abavoka babiri, ntitwifuza ko hapfa abandi – Me Nkundabarashi

webmaster webmaster
Me Nkundabarashi Moise, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda

*Abavoka bavuga ko gusabwa kwipimisha Covid-19 buri munsi bihenze
*Hari uwavuze ko Abacamanza n’Abashinjacyaha bo badasabwa kugaragaza ko bapimwe

Me Nkundabarashi Moise, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, avuga ko Covid-19 yahitanye Abavoka babiri barimo umwe wandujwe n’umugororwa, akemeza ko icyemezo cyo gusaba abajya mu nkiko kwipimisha Covid-19 ari ngombwa kuko kuba abantu bariho ari byo bituma bajya mu nkiko.

Me Nkundabarashi Moise, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda

Ku wa 07 Mutarama, 2022 Urukiko rw’Ikirenga rwasohoye itangazo risaba abagana inkiko bose kuba barakingiwe nibura mbere y’amasaha 24 kandi bakinjira bagaragaje ko bipimishije.

Me Nkundabarashi Moise, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda yabwiye Umuseke ko Covid-19 imaze kwica Abavoka babiri kandi umwe yayanduye yagiye gusura umuntu yunganira kuri Gereza ya Nyarugenge.

Yagize ati “Kwikingiza no kwipimisha biri mu ngamba zo kwirinda Covid-19 kandi zireba Abanyarwanda bose harimo n’Abavoka. Kugeza uyu munsi Covid-19 imaze kwica Abavoka babiri, ntabwo twifuza gukomeza kubona Abavoka bazira Covid kubera impamvu zitandukanye zirimo no kutirinda.”

Me Nkundabarashi avuga ko abantu bakwiye kumva kiriya cyemezo nk’ikibafasha kwirinda kuko bifasha kumenya abanduye bakabatandukanya n’abandi.

Yavuze ko Urugaga rw’Abavoka rufite abagera ku 1514, muri bo 1000 barakingiwe ndetse bahabwa dose 2.

Me Nkundabarashi Moise avuga ko bakiganira n’Ubugenzuzi bw’inkiko kugira ngo icyemezo hatagira uruhande kibangamira, cyane ko hari abagana inkiko bunganirwa k ubuntu kubera ko nta bushobozi bw’amikoro bafite.

Kuri Me Nkundabarashi avuga ko igihe hari Covid-19 imbogamizi zitazabura. Yavuze ko ku wa Mbere mu Rukiko rw’Ubujurire bahasanze abantu banduye Covid-19, ati “Iyo batamenyekana bari kujya mu bandi bakabanduza ugasanga ya mibare iriyongereye.”

- Advertisement -

Asanga aho biri ngombwa abagana inkiko basaba serivise bakeneye mu buryo bw’ikoranabuhanga (online), aho bidakunze hakarebwa uko ingamba zafashwe zishyirwa mu bikorwa ariko ntibihagarike akazi k’inkiko.

 

Gusabwa kugaragaza ko wipimishije Covid-19 buri masaha 24 birabangamye

Umwe mu Banyamategeko turari buvuge imyirondoro ye mu Kiganiro yahaye Umuseke yavuze ko ku wa Mbere ibiri mu itangazo ry’Urukiko rw’ikirenga byakurikijwe, abantu bose bagana inkiko basabwaga kubanza kwerekana ubutumwa bugufi ko bapimishije Covid-19.

Yavuze ko abantu benshi bari bafite imanza bageze ku Rukiko badafite ubwo butumwa bwo kwipimisha basubiyeyo bituma Abacamanza bimura imanza.

We, yari afite urubanza mu Rukiko rwo muri Gasabo, yagezeyo asabwa ubutumwa bugufi bw’uko yipimishije Covid-19, biba ngombwa ko ajya kwipimisha.

Ati “Ikibazo gikomeye, ubwo ubutumwa bwakwa abantu bamwe gusa kuko nta Mucamanza usabwa ubwo butumwa, cyangwa Umwanditsi w’Urukiko yewe n’Umushinjacyaha ntabwo asabwa kurebwa niba yipimishije Covid-19.”

Yakomeje agira ati “Nubwo itangazo rireba bose mu nyandiko ariko siko biri, basuzuma bamwe.’’  

Uyu Munyamategeko avuga ko gusabwa kwishyura Frw 5000 buri munsi ari ikibazo kitoroshye, akavuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kuburanira kuri video bukora neza, abantu bakaba ari bwo bakoresha batagiye mu nkiko.

Ati “Ubu se iyo bapimye umuntu bagasanga afite Covid-19 ahita asubirayo ariko ashobora kwanduza abanda bantu mu bindi ahita ajyamo.”

Undi Munyamategeko witwa Me Mutabazi Innocent amaze imyaka 16 mu mwuga w’ubwavoka mu Rwanda,  yabwiye Umuseke ko kugana inkiko ukabanza kwerekana ubutumwa bugufi bw’uko wapimwe Covid-19 ari ibintu bigoye cyane, uretse kp isi yose yugarijwe n’icyorezo kitoroshye.

Me Mutabazi ati “Icyemezo cyafashwe ni cyiza ariko kubishyira mu bikorwa nibyo bikwiye gusuzumwa bigakoranwa ubushishozi.’’

Kuri iki kibazo Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi ubwo Umunyamakuru wa Umuseke yamubazaga iby’ibibazo byagiye bigaragazwa, yavuze ko nta kintu yakongera ku bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW