Dr Jose Chameleone yiyibukije ibihe bye aba mu Rwanda

Umuhanzi wigaruriye imitima y’Abagande na bamwe mu Banyarwanda tudasize na Afurika muri Rusange Joseph Mayinja wamamaye mu muziki nka Dr Jose Chameleone, yiyibukije igihe yabaga mu Rwanda avuga ko yize byinshi.

                                   Jose Chameleone yiyibukije mu myaka 27 ari mu Rwanda

Ibi yabigarutseho ubwo hatangirwaga umwaka mushya wa 2022, maze nawe mu kwinjira mu mwaka mushya asubiza amaso inyuma mu myaka 27 ishize aba mu Rwanda yiyibutsa bya bihe.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye Jose Chameleone, yifashishije ifoto yo mu 1995 ubwo yari Kacyiru mu mujyi wa Kigali, yavuze ko yize byinshi ari mu Rwanda harimo no kudacika intege.

Yagize ati “1995, Kacyiru kuri Minisiteri. Imyaka 27 ishize, nigiye byinshi mu kugerageza, gutsindwa ariko ugakomeza guhagarara ukongera ukagerageza kugeza byemeye.”

Jose Chameleone yaboneyeho no kwifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2022.

Ati “Umwaka mushya muhire ku Banyarwanda bose bavandimwe namwe bashiki banjye.”

Gusa mu gusoza ubu butumwa bwe yanyujije kuri Instagram yiyibutsa ibihe yabayemo mu Rwanda, Jose Chameleone, yanahishuye ko ashobora kuba yagera mu Rwanda vuba, mu Kinyarwanda kiza ato “Turazakubonana.”

Umuhanzi Jose Chameleone ni umwe mu bakomeye muri Uganda dore ko indirimbo ze zabiciye bigacika muri iki gihugu, ndetse zikagera no mu Rwanda, muri zo twavuga nka album ze yasohoye nka Bayuda, Shida za dunia,  Mambo bado, Njo Karibu, Mama mia n’izindi. Gusa indirimbo ze nka Dorotia, Kipepeo, Tatizo, Kwagala nyo, Shida za dunia, valu valu na Jamila zakanyujijeho mu matwi ya benshi banazibyinnye.

Yagiye akorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika harimo n’Abanyarwanda, muri bo twavuga nka Koffi Olomide, Pallaso, Patoraking, Davido, Dj Pius n’abandi.

- Advertisement -

Jose Chameleone kuri ubu afite imyaka 43, gusa umuryango wabo usa naho wigaruriwe no gukora umuziki kuko abavandimwe be nabo nabo bari mu muziki, aba nabo barazwi muri Uganda nka Douglas Mayanja uzwi nka Weasel wari mu itsinda rimwe na nyakwigendera Mowzey Radio,  Pius Mayanja uzwi nka Pallaso na Emmanuel Mayanja witabye Imana wari uzwi mu muziki wa Uganda nka AK 47.

                                         Kuri ubu Dr Jose Chameleone ni uwe mububatse izina muri Uganda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW