Etiyopiya yahaye imbabazi inyeshyamba zirimo Sibhat Nega washinze TPLF

Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya, Abbiy Ahmed yatangaje ko mu rwego rwo kugera k’Ubumwe n’Ubwiyunge, Leta ye yarekuye bamwe mubo batavuga rumwe bakomeye mu gihe iki gihugu cyizihiza Noheli yo mu idini rya Orthodox.

Sibhat Nega umucurabwenge wa TPLF akaba ari nawe yayishinze ari mu bahawe imbabazi na Leta ya Etiyopiya

Abakuru bo mu mutwe w’inyeshyamba wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) bari mu bababariwe muri izo mbabazi rusange.

Igitangazamakuru cya leta, cyatangaje ko mu bakuru b’inyeshyamba za TPLF barekuwe bijyanye n’izi mbabazi rusange harimo Sibhat Nega, uri mu bashinze ishyaka rya TPLF, hamwe na Abay Weldu wahoze ari Perezida w’akarere ka Tigray.

Hari n’abandi bakuru b’inyeshyamba bakomeye bo mu yandi moko bahawe imbabazi.

Izi mbabazi zitunguranye zitanzwe mu gihe imirwano imaze amezi 14 ihuje Ingabo za Leta n’inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) ihagaze.

Urwego rwa leta rwo gutangaza amakuru rwasohoye itangazo ruvuga ko “urufunguzo ku bumwe burambye ni ibiganiro. Ethiopia izigomwa icyo ari cyo cyose kugira ngo ibi bigerweho”.

Iryo tangazo ryongeyeho riti: “Intego yazo ni uguharura inzira yo kugera ku gisubizo kirambye ku bibazo bya Ethiopia mu nzira y’amahoro, itarimo urugomo… cyane cyane hagamijwe gutuma habaho ibiganiro bihuriwemo na bose mu gihugu”.

Inyeshyamba za TPLF ziherutse gutangaza ko ziteguye ibiganiro na Leta mu gihe imfungwa zose zafungurwa, ibi byaje nyuma yo kotswaho urufaya n’Igisirikare cya Leta mu bitero simusiga byayobowe na Minisitiri w’Intebe Abbiy Ahmed.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW