Farouk Sejuuko Ssentongo wamenyekanye ku mazina ya ‘Ruhinda Farouk’ ababazwa no kwitwa umunyamahanga mu Rwanda aho yabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ndetse no muri Uganda aho yavukiye akanahatangirira gikina umupira w’amaguru.
Mu mwaka wa 2010, Ikipe y’ u Rwanda ‘Amavubi’ mu batarengeje imyaka 17 yasoje imikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa iri ku mwanya wa kabiri, bityo ibona itike y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, aho u Rwanda, Cote d’Ivoire na Burkinafaso byahagarariye Africa muri Mexico mu mwaka wa 2011.
Mbere yo gikina mu gikombe cy’Africa cyabereye mu Rwanda n’igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique, abakinnyi b’amavubi bateguwe igihe kirekire ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo na FERWAFA, aho batozwaga na Richard Tardy.
Uretse abakinnyi bakuriye mu Rwanda, hari abandi bafite ababyeyi bakomoka mu Rwanda bahamagawe icyo gihe bava mu makipe yo hanze nka; Bonfils Kabanda wakinaga mu Bufaransa, Tibingana Charles, Butera Andrew na Farouk Ssentongo bakinaga muri Uganda n’abandi…
Nyuma y’igikombe cy’isi, Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bashimye ko abakinnyi bo mu Rwanda baguma mu ikipe imwe (Isonga FC) bagakina Shampiyona, hagategerezwa amakipe meza azajya abifuza bakagurishwa.
Uretse Rusingizandekwe Jean Marie (Kv Mechelen), Kabanda Bonfils (As Nancy) na Alfred Mugabo (Arsenal U18) bakinaga i Burayi, abandi bose bavuye i Mexico baza gukina mu Rwanda.
Farouk Ssentongo (Express FC), Tibingana Charles (Proline) na Butera Andrew (Proline) bakinaga muri Uganda, na bo baje gukina mu Isonga FC, aho bari bategerejwe gushakirwa ibyangombwa bibemerera kuba abenegihugu basanzwe.
Nyuma yo kugira umwaka mwiza wa Shampiyona 2011-2012 mu Isonga FC, Farouk Ssentongo ari mu berekeje muri APR FC ariko ahita agira imvune yamaze imyaka itatu. Kuba atarakoreshwaga byadindije urugendo rwo gushaka ubwenegihugu, mu gihe Butera Andrew bakinanaga we yahise ahabwa ibyangombwa.
Farouk Ssentongo na Tibingana Charles na bo bakinaga nk’Abanyarwanda kugeza ubwo Etekiama Teddy (Daddy Birori) yatumye u Rwanda ruvanwa mu gikombe cya Africa cya 2015 kubera gukinira u Rwanda adafite ibyangombwa byuzuye, byatumye Farouk na Tibingana bisanga mu bakinnyi b’abanyamahanga bagombaga gushaka ubwenegihugu bushya.
- Advertisement -
Kwitwa abanyamahanga kandi barakiniye u Rwanda, byababaje cyane Farouk, Tibingana ndetse n’abandi bakinnyi biganjemo abakiniye u Rwanda mu gikombe cy’Africa cya 2004 bavuye hanze, aho hafi ya bose biswe abanyamahanga.
Farouk Ssentongo yavuye muri APR FC, akinira Bugesera na AS Kigali aherukamo muri 2019, mbere gato y’umwaduko wa COVID-19 ariko kugeza ubu ntarabona ibyangombwa bibemerera kuba umwenegihugu wemewe.
Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, Farouk yavuze ko ababazwa no kuba mu Rwanda yitwa Umunya-Uganda no mu gihe ageze muri Uganda akitwa Umunyarwanda, bityo akaba abayeho asa n’utagira igihugu.
Yagize ati “Navuye muri AS Kigali hari umubare munini w’abanyamahanga, byatumaga ntabona umwanya uhagije wo gukina, ariko n’igihe nageze muri Uganda nshaka ikipe, bambwiye ko ndi Umunyarwanda ngomba gukina nk’umunyamahanga. Urumva ko bibabaje kuko nsa n’utagira igihugu.”
Akomeza agira ati “Ndacyari gushakisha ibyangombwa byose bishoboka ngo mpabwe ubwenegihugu bizatume nkina nk’Umunyarwanda nzanagaruke mu ikipe y’igihugu kuko nzi ko ubushobozi mbufite.”
Farouk avuga ko nubwo acibwa intege na byinshi, ariko afata umupira nk’ubuzima bwe, ati “Nakiniye Isonga FC ntahembwa, ngeze muri APR FC ndavunika, muri Bugesera ho nasinye umwaka umwe bawuhindura ibiri batampaye amafaranga, urumva ko byose ari ibibazo bikomeye ariko ndacyakomeza ruhago kuko ni ubuzima bwanjye.”
Farouk Ssentongo Saifi Sejuuko ‘Ruhinda’ yavukiye muri Uganda mu mwaka wa 1994, aho yatangiriye gukina umupira mu ikipe y’abato ya Express FC, mbere yo gukina mu Rwanda mu makipe ya; Isonga FC, APR FC, Bugesera FC na AS Kigali.
Mu mwaka wa 2010 yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Uganda mu batarengeje imyaka 17 ariko nta mukino n’umwe w’amarushanwa ya FIFA yahakinnye. Avuga ko kuza mu ikipe y’u Rwanda (U17) yabigiriwemo inama n’umuryango we kuko nyina umubyara akomoka mu Rwanda, kandi icyo gihe ikipe Amavubi mato yari yarabonye itike y’igikombe cy’isi.
Kuri ubu, Farouk Ssentongo abarizwa ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, aho akora imyitozo ku giti cye, mu gihe atarabona indi kipe yo mu cyiciro cya mbere akinira.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NGABO Mihigo Frank/UMUSEKE.RW