Impanuka idasanzwe i Kigali, imodoka yagonze camera yo ku muhanda “Sofia”

webmaster webmaster
Nyuma yo kugonga kuri bordure imodoka yibiranduye iryamira igisenge

Mu masaha y’ikigoroba ku muhanda SONATUBE – RWANDEX imodoka y’ijipe yakoze impanuka mu buryo budasanzwe igonga camera yo ku muhanda ku bw’amahirwe uwari utwaye imodoka yabayeho.

Iyi mpanuka yabaye mu buryo budasanzwe kuko aho yabereye ntihacunshumuka

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), Senior Superintendent of Police (SSP) IRERE René yabwiye UMUSEKE ko iriya mpanuka yabereye i Gikondo ku muhanda wa Rwandex -Ville.

Imodoka yari igeze mu Kanogo yerekeza Sonatube, uwari uyitwaye witwa Nsengiyumva Jean Marie Vianney, ngo yikanze ikamyo niko kugonga uruhande rw’umuhanda, imodoka igaruka inyuma ishinga ikizuru, iribirandura, inagonga camera yo ku muhanda izwi nka Sofia.

SSP IRERE René yagize ati “Iperereza riracyakorwa, ariko urebye uburyo umuntu yakubise bordure akagaruka amapine akibirandura birashoboka kuba yihutaga, ariko iperereza riracyakomeje.”

Ubusanzwe muri Kigali ugonze umukindo amabwiriza ateganya ko yikora ku mufuka akawuriha, gusa kuri iyi nshuro SSP IRERE René yavuze ko uwagonze camera atabigambiriye, bityo ngo harakoreshwa inzira yo kuriha iteganywa n’amategeko.

Yagize ati “Iriya ni impanuka nk’izindi, ni nk’uko yata umuhanda cyane cyane ko avuga ko yikanze ikamyo, ni nk’uko yagonga umukindo cyangwa ikindi kintu kiri ku muhanda. Inzira bicamo iyo habaye impanuka irazwi, hazakoreshwa assurance yishyure ibyangiritse.”

SSP IRERE René yavuze ko ubutumwa bwa Polisi ari uko abantu bakwiye gukoresha umuhanda neza bakagendera ku muvuduko utabateza ibibazo cyangwa ngo ubiteze abandi bawukoresha.

Nyuma yo kugonga kuri bordure imodoka yibiranduye iryamira igisenge
Uwari utwaye imodoka ku bw’amahirwe ntacyo yabaye

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW