Inyongeramusaruro n’inama zahawe abahinzi bahawe byatumye umusaruro babona mu bihingwa bitandukanye wikuba hafi kabiri.
Mu gikorwa cyo guhemba abajyanama 280 b’ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko kwigisha abahinzi uburyo bakoresha neza imbuto y’indobanure n’inyongeramusaruro aribyo byatumye toni basarura kuri hegitari ziyongera.
Nsanzumuhire Elie wo mu Mudugudu wa Kidaturwa, Akagari ka Gihira mu Murenge wa Gacurabwenge akaba n’ umujyanama w’ubuhinzi avuga ko batangira uyu mwuga, basanze benshi mu bahinzi bahinga mu buryo bwa gakondo budatanga umusaruro.
Nsanzumuhire yavuze ko bereka bagenzi babo b’abahinzi uko bakoresha imbuto y’indobanure n’ifumbire kugira ngo iyo imvura iguye neza umusaruro uzamuka kuri hegitari.
Ati:”Njye nahereye ku turima tw’igikoni mbereka itandukaniro riri hagati y’umurima washyizwemo ifumbire, imbuto nziza utandukanye n’utarimo inyongeramusaruro n’imbuto y’indobanure.’‘
Uyu muhinzi yavuze ko ku bihingwa byatoranyijwe, umusaruro wikubye kabiri.
Sangwa Marie Solange wo mu Mudugudu wa Muhambara, Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda, avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 ku bigori bavuye kuri toni 2 kuri hegitari kuri ubu bageze kuri toni 4 n’igice kuri Ha.
Ku bishyimbo bavuye kuri toni 1 kuri hegitari bagera kuri 1 n’ibiro 700 mu gihe imboga zavuye kuri toni 3 bagera kuri 4 n’ibiro 200.
Mu gihe imyumbati bavuye kuri toni 12 kuri ha ubu bageze kuri toni 27 kuri hegitari.
- Advertisement -
Yagize ati:”Imbogamizi dufite n’imihindagurikire y’ikirere, umusaruro twari twiteze ku bigori wahuye n’izuba ryinshi ntabwo twizeye ko umusaruro uziyongera.”
Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kamonyi Mukiza Justin yabwiye UMUSEKE ko ingufu abajyanama bashyize mu mwuga w’ubuhinzi, aribyo bituma Ubuyobozi bw’Akarere bubagenera ibikoresho by’ubuhinzi kugira ngo barusheho kunoza uyu mwuga neza.
Ati:”Badufasha gusobanurira abahinzi ibirebana n’inyongeramusaruro ndetse n’imbuto nziza bahereye ku Mudugudu kandi bimaze gutanga umusaruro mwiza.”