Kate Bashabe umukobwa w’uburanga n’ikimero ari mu byishimo nyuma yo kuzuza umuturirwa

Umunyamideli w’Umunyarwandakazi, Kate Bashabe ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yujuje inzu y’umuturirwa nziza mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nyubako iri muri Kigali, Bashabe avuga ko ari we wayiyubakiye

Kate Bashabe yatangiye kumenyekana ubwo yitabiraga amarushanwa y’ubwiza yigeze gutegurwa n’Umujyi wa Kigali aba Miss MTN ndetse yanitabiriye Miss Rwanda ariko yivanamo n’ubwo ari we wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri 2011.

Mu mashusho magufi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Kate Bashabe yagaragaje iyi nzu y’agatangaza ndetse avuga ko ari we wayiyubakiye ku giti cye.

Ati “Mama nabikoze! Niyubakiye inzu yanjye ku giti cyanjye. SESAM Cube Architects (abayubatse) mwarakoze ku kazi gatangaje mwakoze.”

Kate Bashabe ni umwe mu Banyarwandakazi bafite uburanga kandi buvagwa cyane mu byamamare

Bashabe ni umunyamideri wabigize umwuga utunzwe no kudoda imyenda akanayigurisha.

Mu minsi ishize yagarutse mu mitwe y’itangazamakuru kubera inkuru zavuzwe cyane ko yaba ari mu rukundo na rutahizamu rurangiranwa ukomoka muri Senegal ukinira ikipe ya Liverpool, Sadio Mane ariko bose baje kubihakana.

Yakunze kugaragaza ko ari umufana wa Sadio Mane, ndetse byavuzwe ko bakundana

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW