Minisitiri Amb. Claver Gatete yasimbujwe Dr Ernest Nsabimana muri MININFRA

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo ya 111 n’iya 116, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi abayobozi mu nzego zinyuranye.

Amb. Gatete Claver wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo yoherejwe guhagararira u Rwanda muri ONU

Nk’uko tubikesha itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ryasohotse kuri uyu wa 31 Mutarama 2022,  Amb. Gatete Claver wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo yasimbujwe Dr Ernest Nsabimana.

Iri tangazo rivuga ko Amb. Claver Gatete yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Ni mu gihe Eng Patricia Uwase yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

Nta mpamvu yatangajwe yatumye Amb Claver Gatete asimbuzwa Dr Ernest Nsabimana muri iyi Minisiteri.

Dr Nsabimana wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Mu Ukuboza 2020, nibwo Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA, nyuma y’uko yari amaze igihe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo.

Kuwa 6 Mata 2018, Nibwo Amb Claver Gatete yagizwe Minisitiri w’ibikorwa remezo, mbere y’aho yari  Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Eng. Patricia Uwase wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri yahinduriwe imirimo agirwa Umunyamabanga wa Leta.

- Advertisement -
Dr Ernest Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorw remezo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW