Minisitiri w’Intebe wa Sudan Abdalla Hamdok yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gukora uko ashoboye ngo agarure igihugu mu murongo muzima ariko akananirwa.
Hamdok yatangaje ko yeguye mu kiganiro yagiriraga kuri televiziyo y’igihugu kuri iki Cyumweru, tariki 2 Mutarama 2022, aho baganiraga ku guhererekanya ubuyobozi binyuze mu mucyo.
Abdalla Hamdok yeguye nyuma yo gusubizwa kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari yavanyweho n’igisirikare cya Sudan gifatanyije n’amwe mu mashyaka mu Ukwakira, 2021 ariko aza kuwusubizwaho ku gitutu cy’abaturage ku wa 21 Ugushyingo, 2021.
Hamdok muri icyo kiganiro yagize ati “Nakoze uko nshoboye ngo mpagarike igihugu kujya habi, turebye mu mbaraga za politike,… nubwo ibyo byose byakozwe ngo dufate umwanzuro, nta kigeze kiba.”
Abdalla Hamdok yeguye mu gihe muri Sudan ibintu bitifashe neza kuko igisirikare gishaka kwigarurira ubutegetsi ariko abaturage na bo ntibabikozwe, dore ko ubwo Hamdok yahirikwaga yasubiyeho kubera igitutu cy’amahanga ndetse n’abaturage bari bakomeje kwirara mu mihanda bigaragambya.
Hamdok yagiye kuri uyu mwanya nyuma y’uko mu 2019 Perezida Omar al Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi akorewe Coup d’Etat n’igisirikare, maze bakemeranya gushyiraho ubutegetsi busangiwe hagati y’abasirikare n’abasivile.
Mu Ukuboza 2021, Reuters yatangaje ko Abdalla Hamdok hari abanyapolitike yahishuriye ko ashobora kwegura, ni nyuma y’uko ubwo yasubizwaga ubuyobozi hasinywe amasezerano hagati y’amashyaka n’igisirikare agena uko igihugu kiyoborwa kugeza habaye amatora.
Aya masezerano yasabaga igisirikare kurekura imfungwa za politike, guha abantu uburenganzira bwo kuvuga bisanzuye ndetse Hamdok agahabwa ubwisanzure bwo gushyiraho abagize Guverinoma nshya.
Ku rundi ruhande ariko abaturage n’abanyapolitike bagaragaje kutayishimira.
- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ivomo: France24
NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW