Muhanga: MINISANTÉ yahaye ibitaro bya Kabgayi abaganga 5 b’inzobere

webmaster webmaster
Ibitaro bya Kabgayi byabonye Abaganga 5 b'inzobere

Minisiteri y’Ubuzima yahaye ibitaro bya Kabgayi Abaganga 5 b’inzobere biyongera ku bandi 8 ibi bitaro bisanganywe.

Ibitaro bya Kabgayi byabonye Abaganga 5 b’inzobere

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko  mu baganga 5 bahawe harimo ushinzwe kubaga amagufwa, ushinzwe kuvura indwara zo mu muhogo, amazuru, akanwa, amatwi n’amaso n’ushinzwe kuvura indwara z’umubiri.

Muvunyi yavuze ko mu bandi baganga b’inzobere bahawe hiyongeraho ushinzwe  kuvura indwara rusange n’abandi baganga 2 bashinzwe gutera ikinya.

Cyakora akavuga ko ibikoresho muganga ushinzwe kuvura indwara zo mu muhogo, amazuru, akanwa, amatwi n’amaso  bidahagije ko hakenewe ibindi byiyongera ku byo basanganywe.

Yagize ati: ”Ikintu cyiza twishimira ni abaganga b’inzobere twahawe, ibikoresho bibura Minisiteri izabitanga.”

Muvunyi avuga kandi ko hari ishami ryita ku ndembe bazashyira mu nyubako nshya iri hafi kuzura.

Yavuze ko mu bikoresho bibura bya serivisi ishinzwe kubaga amagufwa, gusa basanze hakenewe miliyoni 300Frw, akavuga ko nubwo nta barura bari bakora ry’ibikoresho bindi babura, ariko bizakenera ingengo y’imali itubutse kuko ibikoresho byo  kwa Muganga bihenda kurusha inyubako ubwayo.

Gusa akavuga ko hari ibyo Minisiteri y’Ubuzima iherutse kubaha, birimo imashini zimesa, izumutsa n’imashini zifasha mu gutanga ikinya, n’uruganda rutunganya umwuka abarwayi bakenera (Oxygène).

Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko bakira ku munsi abarwayi  barenga 300, bukavuga ko bahawe ibikoresho byaborohera gutanga serivisi nziza.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE .RW/Muhanga.