*Uyu Padiri bivugwa ko yasezeye yoherejwe muri Paruwasi nshya ya Kizimyamuriro, yari atarajya mu butumwa yoherejwemo
Nyamagabe: Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin yabwiye UMUSEKE ko ibivugwa kuri Padiri Ingabire Emmanuel bivugwa ko yasezeye ku nshingano y’Ubusaseridoti “ari ibihuha” kuko nta nyandiko ye arabona asezera, nyamara Ikinyamakuru cya Kiliziza, Journal KINYAMATEKA yabitangaje kuri Twitter.
Gusa, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro Musenyeri Hakizimana Célestin yabwiye UMUSEKE ko atarakira ibaruwa y’uwo Padiri, avuga ko ibyo gusezera kwe na we arimo kubyumva kandi abifata nk’ibihuha kuko nta baruwa ye arabona.
Yagize ati: ”Nimbona ibaruwa ye ndamusubiza, ariko kugeza ubu ntayo mfite.”
Musenyeri Musenyeri Hakizimana Célestin yavuze ko ayo makuru naba impamo, bazasuzuma bakareba niba ibyo yanditse bifite ishingiro cyangwa bitayifite bakamugira inama yo kubitekerezaho kugira ngo abe yakwisubiraho.
Ati “Iyo atsimbaraye tumushakira abazamufasha mu gihe cy’ukwezi, iyo yinangiye tumusaba kwandikira Papa, gusa icyo gihe Musenyeri aramuhagarika.”
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro avuga ko uyu Padiri Ingabire aribwo aherutse guhabwa izo nshingano ndetse bamutuma muri Paruwasi nshya ya Kizimyamuriro, iherereye Bishyiga mu Murenge wa Buruhukiro cyakora akavuga ko yari atari yajyayo kugeza ubu.
Padiri Ingabire Emmanuel yahawe inshingano taliki ya 21/Kanama/2021. Musenyeri Hakizimana yavuze ko nabona ibaruwa ye yo gusezera atumenyesha.
Bagenzi bacu bo muri KigaliToday, bavuga ko Padiri Ingabire yanditse ibaruwa ndende mu rurimi rw’Icyongereza, aho agaragaza ko avuye mu gipadiri akigikunze kandi ko avuyemo atari uko yabuze umuhamagaro ahubwo ko ari uburyo Musenyeri we (HAKIZIMANA Célestin) yanze kumwumva no kumushyigikira mu bibazo by’ubuzima bwe.
- Advertisement -
Uyu mupadiri avuga ko yagize ibibazo by’uburwayi bw’umugongo ariko Musenyeri akomeza kumwirengagiza no kumwima amafaranga ndetse amwangira kujya kwa muganga.
Muri iyo baruwa yagize ati “Wanyimye uruhushya rwo kujya kwa muganga ubizi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by’uko nshobora kugagara (paralysis), aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza.”
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe.