Nyagatare : Abanyarwanda 31 birukanwe muri Uganda

webmaster webmaster
Abanyarwanda 31 (Abagabo 22, abagore 6 n'abana 3) birukanwe mu gihugu cya Uganda

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022 ,u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 31 birukanywe muri Uganda.Aba barimo abagabo 22,abagore batandatu n’abana batatu bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda uherereye mu Karere ka Nyagatare.

Abanyarwanda 31 (Abagabo 22, abagore 6 n’abana 3) birukanwe mu gihugu cya Uganda

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza,Murekatete Juliette, yemereye UMUSEKE ko ku munsi w’ejo ari bwo binjiye mu gihugu nyuma yo kwirukanwa muri Uganda ndetse ko kuri ubu bameze neza.

Ati “Ejo twakiriye Abanyarwanda 31 baturutse mu gihugu cya Uganda.Nk’Akarere gaturiye umupaka icyo dukora ni ugukurkirana imibereho yabo,twasanga urwaye agafashwa by’ibanze ndetse n’undi ufite ibindi bibazo by’ubuzima .Icyo tubanza gukora ni ukubereka ahantu babanza kuruhuka mbere yo kwerekeza mu turere twabo kandi baba bafashwe neza.”

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo gufata ibipimo harebwa niba ntawaba ufite icyorezo cya Coronavirus, umuntu umwe ari wasanzwe COVID-19 kandi ko nawe yitabwaho n’abaganga ‘

Uganda mu bihe bitandukanye yakomeje kwirukana Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ibashinja kuba intasi z’u Rwanda no guhungabanya umutekano wacyo.

Kuva uyu mwaka wa 2022 watangira ,u Rwanda rumaze kwakira abasaga 50 birukanwe muri Uganda.

Kuwa 7 Mutarama nabwo uRwanda rwari rwakiriye abandi 22.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW