Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana yatatse umugore Uwera Gentille ku isabukuru ye y’amavuko avugako yuzuye umutima we ndetse akaba n’igitangaza gikomeye Imana yamukoreye kuva yabaho.
Tariki ya 25 Mutarama nibwo umugore wa Patien Bizimana agira isabukuru ye ya mavuko, ubwo yayizihizaga muri uyu mwaka wa 2022, uyu muramyi yanyuze kuri Twitter amutera imitoma ihebuje.
Mu butumwa yanyujijeho yabanje kugira ati “Isabukuru nziza mugore wanjye w’igikundiro ukaba umuntu tuzafatanya ubuzima bwose, Gentille B wuzuza umutima wanjye, mpano ihebuje nahawe n’Imana ndetse n’umugisha wanjye.”
Umuramyi Patien Bizimana yakomeje yungamo ari nako amutakagiza avuga ko umugore we ari igitangaza gihebuje yakorewe n’Imana mu buzima bwe.
Yagize ati “Uri igitangaza gihebuje cyabayeho mu buzima bwanjye. Turi kumwe ubuzima bufite igisobanuro nyacyo ndetse bugira icyanga cyo ku bwishimira.”
Patien Bizimana na Uwera Gentille bashinze urugo bemeranya kubana akaramata tariki 19 Ukuboza 2021. Ni mu gihe bari barasezeranye mu mategeko nk’umugabo n’umugore muri Kamena 2019 ni umuhango wabereye mu Karere ka Rubavu.
Patien Bizimana ni umwe mu bahanzi bubatse izina mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu mwaka wa 2007 nibwo yasohoye bwa mbere indirimbo ye bwite yise “Andyohera” ni nyuma y’igihe yiga bimwe mu bicurangisho by’umuziki nka piano mu rusengero.
Gusa uretse iyi ndirimbo ye ya mbere yakunzwe n’abatari bake bahamyaga ko afite impano yo kuririmba, Bizimana yasohoye n’izindi ndirimbo nazo za kunze nka Ikimenyetso, Menye neza, Arangose n’izindi zirimo nizo yakoranye n’abandi baramyi.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW