Perezida Kagame yakiriye Intumwa idasanzwe ya Perezida Yoweri Museveni

*Umuhungu wa Museveni ati “Uzatera “Marume” Kagame azaba ateye umuryango wanjye”

Amagambo Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, avuga neza Perezida Kagame, hari abayafataga nko kwishongora, abandi bakabibonamo gushaka ikuzo muri rubanda, ubu birasa n’aho yacaga amarenga ko u Rwanda na Uganda biri mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gusubiza ibintu mu buryo.

Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni ubwo bahererekanyaga ibikubiye mu masezerano yari yagezweho muri Angola (Archives)

Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye intuma ya Museveni, Amb Adonia Ayebare wamuzaniye ubutumwa yahawe na Perezida Yoweri Museveni.

Ni nkuru nziza mu matwi y’Abacuruzi, abaturage basanzwe begereye Uganda, n’abakunze kujya Kampala ku mpamvu zitandukanye zirimo n’iz’ubukerarugendo, ariko n’Abanyarwanda bafitanye isano muzi na Uganda kuko abavandimwe babo bahabaye cyangwa bakaba n’ubu ariho bari.

Urugendo rwa Amb. Ayebera usanzwe ahagarariye Uganda muri UN, rukuriye amagambo y’Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yanditse ku Cyumweru taliki ya 16 Mutarama, 2022, avuga neza Perezida Paul Kagame.

Ati: “Uyu ni “Marume” Afande Paul Kagame. Abamurwanya bose barimo kurwanya umuryango wanjye. Bose bakwiye kubigendamo gake.”

Ikinyamakuru Chimp Report cyo muri Uganda, kigendeye kuri aya magambo asize umunyu ubundi bigoye ko yavugwa muri iki gihe Uganda n’u Rwanda bimaze iminsi birebana ay’ingwe, cyavuze ko hari amakuru yizewe ko ibihugu byombi biri mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gusubiza ibintu mu buryo.

Iki kinyamakuru kivuga ko umuhungu wa Museveni ubwe asanzwe ari n’umujyanama we, arimo ashyira imbaraga nyinshi mu kuzura umubano hagati y’abaturage, banabanye igihe kirekire mu bihe bigoye by’urugamba haba urwo kubohora Uganda, n’ahandi.

Amb Adonia Ayebare ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere

https://p3g.7a0.myftpupload.com/mu-masaha-yigicamunsi-intumwa-za-uganda-zigeze-mu-rwanda-mu-biganiro.html?fbclid=IwAR20ZQ5TxmFnLDIMetQU4y-JLc0ItuRu3hDs_8LB5oRh0ED7bENoYmYrDJ8

- Advertisement -

 

Ibiganiro byadindiye byaba bigiye gusubukurwa?

Amb Adonia Ayebare ntabwo ari umuntu uwo ari we wese, ni Intumwa idasanzwe ya Perezida Museveni ku Rwanda, akaba anahagarariye Uganda muri UN, ubundi uwo mwanya uhabwa umuntu igihugu cyizeye.

Urugendo rwe i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama, 2022 ni urwa kabiri mu Rwanda azanye ubutumwa bwa Perezida Yoweri Museveni i Kigali, yaherukaga kuza tariki 05 Werurwe, 2021 ariko kuva icyo gihe nta ntambwe igaragara yatewe ku mubano w’ibihugu byombi, Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Uganda, ndetse abandi bagacyurwa nacyujwe utwabo.

Amagambo aseserezanya yakomeje kumvikana mu bayobozi, ndetse n’imipaka y’ibihugu yakomeje gufungwa.

U Rwanda rushinja Uganda gufasha imitwe igamije guhirika Perezida Paul Kagame ku butegetsi irimo RNC wa Kayumba Nyamwasa, no guhohotera no gufunga Abanyarwanda b’inzirakarengane baba muri Uganda.

Uganda na yo yakunze kuvuga ko inzego z’ubutasi z’u Rwanda ziyinjirira zikahakorera ibikorwa bihungabanya umutekano wayo.

Mu mwaka wa 2019 nibwo u Rwanda rweruye ruburira Abanyarwanda kujya muri Uganda aribwo n’imipaka yafunzwe.

Amb Adonia Ayebare muri Werurwe 2021 nabwo yahuye na Perezida Paul Kagame

Muri Nzeri 2021, ubwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagiranaga ikiganiro na France24, abajijwe ku mubano w’u Rwanda na Uganda yutse inabi Umunyamakuru wari umubajije iki kibazo cy’uko niba hari ikizere imipaka yafungurwa mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Genda ubaze uwafunze umupaka, sinjye wafunze umupaka.”

Museveni yavuze ko mu biganiro byahuje ibihugu byombi mu myaka itatu ishize ku buhuza bw’igihugu cya Angola atigeze abona umupaka ufungurwa.

Nyamara Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu ntangiriro za 2020, ubwo yakiraga abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yagaraje ko ikibazo cya Uganda n’u Rwanda atari umupaka ufunze kuko hari ibindi byateye ibibazo, anavuga ko bikeneye kwitabwaho byihariye, ashimangira ko ibyo bibazo bindi nibikemurwa n’umupaka wafungurwa.

Umubano kuba utifashe neza hagati y’ibihugu byombi watumye amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda ava kuri miliyoni 131.8$ agera kuri miliyoni 5$ z’amadorari y’Amerika hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, mu gihe ubucuruzi bw’ibi bihugu hagati yabyo bwigeze kugera kuri miliyoni 200 z’amadolari.

Tariki 21 Gashyantare, 2020 Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, ku bufasha bwa Perezida João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa DR.Congo bahuriye i Gatuna, mu biganiro bigamije gusubiza ibintu mu buryo ariko bisa naho ntacyo byagezeho kugeza n’ubu.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ubutumwa-kuri-uganda-nu-burundi-turababwira-ngo-turashaka-amahoro-p-kagame.html

I Gatuna nyuma y’igihe kirekire cyari gishize tariki 21 Gashyantare 2020 Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bongeye guhana ibiganza
Perezida João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa DR.Congo bagize uruhare mu biganiro by’i Gatuna

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

HATANGIMANA Ange Eric & NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW