Ibyamamare mu muziki Maître Gims n’umuvandimwe we Dadju, kuri iki cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022, bakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi abaha paiporo z’abadiplomate, bamusezeranya kuzana abahanzi bakomeye muri Congo no kubaka ibikorwa remezo byo gufasha abahanzi bo muri icyo gihugu.
Ahitwa Cité de l’Union africaine i Kinshas, niho ibi bihangange mu muziki byahuriye na Perezida Tshisekedi bamugezaho imishinga ikomeye bafite, bahise bagirwa ba Ambasaderi b’inyana ya Rhumba ku isi yose bahita bahabwa na Pasiporo z’aba Dipolomate.
Maître Gims yavuze ko nk’aba Ambasaderi b’injyana ya Rhumba bishimira kuba injyana yabo yaremewe na UNESCO nk’umurage w’isi kandi udapfa.
Aba bavandimwe bavuze ko bagiye gushora imari mu muziki muri Congo, ku ikubitiro bakaba bagiye kubaka inzu itunganya muzika kuburyo bugezweho muri iki gihugu.
” Ntabwo ari ibisanzwe kuba Imijyi nka Kinshasa na Lubumbashi itagira ibikorwa remezo mu by’umuco, tugiye gutegura iserukiramuco rizaba buri mwaka, tuzazana i Kinshasa abahanzi bakomeye bo mu bihugu bitandukanye.” Niko Gims yatangaje.
Gandhi Djuna uzwi nka Gims na Dadju Djuna, bavuga ko ari iby’icyubahiro kwakirwa n’umukuru w’igihugu, babisobanura nk’ibihe bidasanzwe batazibagirwa ndetse n’intsinzi ku muziki wabo.
N’ubwo bazwi cyane mu Bufaransa, aba bavandimwe bavuga ko bahoza ku mutima igihugu cyabo cya RD Congo.
Mu ndirimbo zabo, kenshi humvikanamo Ilingala cyane, nka Dadju afitanye indirimbo nyinshi n’abahanzi bo muri RDC mu rwego rwo kubafasha kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Gims na Dadju bakuriye mu muryango w’umuziki, ise ubabyara ni Djuna Djana azwi cyane mu itsinda rya Viva la Musica rya Papa Wemba.
- Advertisement -
Abakurikira hafi politiki ya Antoine Tshisekedi bavuga ko muri iyi minsi we nishyaka rye rya UPDS bakomeje kwiyegereza abahanzi nk’iturufu yo kuzifashisha mu matora ubwo azaba ashaka manda ya kabiri.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW