Ruhango: Umuturage yatwitse imodoka ya Gitifu yihimura ko yamusenyeye inzu

webmaster webmaster
Umuturage witwa Rutagengwa yatwitse imodoka ya Gitifu w'Umurenge yihimura ko yamusenyeye inzu yubatse bitemwe n'amategeko

Umuturage wo mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yagerageje gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Ruhango ashaka kwihimura ko yamusenyeye inzu yubatse mu buryo budakurikije amategeko.

Umuturage witwa Rutagengwa yatwitse imodoka ya Gitifu w’Umurenge yihimura ko yamusenyeye inzu yubatse bitemwe n’amategeko

Ubwo yatwikaga iyi modoka, abaturage bahuruye bagerageza kuyizimya itarashya ngo ikongoke.

Gitifu w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru y’umuturage witwa Alexis Rutagengwa wagerageje gutwika imodoka ye akoresheje lisansi ari ukuri.
Nemeyimana avuga ko basanze nta cyangombwa cyo kubaka uwo muturage witwa Alexis Rutagengwa afite, baramuhagarika.

Yagize ati: “Twagiyeyo dusanga we n’umuryango we bimukiye muri iyo nzu tubakuramo turayisenya kuko twabonaga ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Yavuze ko uwo muturage yahise ajya kugura lisansi aza ayitwaye muri Casque ayisuka ku modoka arayitwika irashya gusa ntabwo yakongotse.

Gitifu yavuze ko iyo modoka iparitse imbere y’inyubako ya Banki ya Kigali ikoreramo, kugira ngo habanze hakorwe iperereza.

Uwo muturage yahise atoroka, Gitifu akavuga ko inzego zirimo kumushakisha.

UMUSEKE wamenye amakuru ko Ubuyobozi bw’Umurenge bwohereje abakalani kujya gusenyera uwo muturage, baranga, hitabazwa imfungwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango