Mu masaa munani n’igice kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari iturutse mu bice bya Giheke ipakiye amatafari yakandagiye umusore wari wayuriye shoferi atabizi ahita apfa.
Iyo Fuso yari itwawe n’umushoferi witwa Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko ubwo yari ageze mu Mujyi wa Kamembe atamenye ko hari umuntu wari wuriye ari hejuru y’amatafari .
SSP Irere René umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabwiye UMUSEKE ko uwapfuye ari umusore witwa Rukundo Jean Marie w’imyaka 24.
Yavuze ko umushoferi w’iyi modoka yatangaje ko atari azi ko uyu musore yuriye hejuru y’amatafari.
Ati “Agiye kumva yumva akandagiye ikintu agiye kureba ngo asanga n’umuntu wamanukaga ipine ry’inyuma ry’ibumoso riramukandagira.”
Yakomeje agira ati “Ntago ndamenya icyo yari asanzwe akora ariko ikigaragara ni uko ari nka rifuti yashakaga ariko ntiyayisaba mu buryo yakagombye kuyisabamo, shoferi akubwira ko yayigiye hejuru ntiyabimenya muri icyo gihe yararimo apandura ageze iyo ajya nibwo yamukandagiye.”
Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe mu gihe hagikorwa iperereza no kwisuganya k’umuryango kugira ngo ujye gushyingura nyakwigendera.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818