Mu ruzinduko rw’akazi arimo agirira mu Ntara y’Iburengerazuba rwahereye mu Karere ka Rutsiro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’gihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye ibikorwa by’iterambere binyuranye, gusa abatri bake bashimye uburyo nyuma yo kwarurira ibiryo abana bo mu ishuri ribanza, na we yasangiye na bo.
Ni uruzinduko rw’iminsi itatu agiye kugirira mu Ntara y’Iburengerazuba, aho rwahereye mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa Kane, tariki 20 Mutarama 2022.
Gatabazi Jean Marie Vianney mu bikorwa binyuranye yasuye harimo n’Urwunge rw’Amashuri rwa Kinihira mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Rutsiro aho yasangiye nabo ifunguro rya saa sita ndetse, ni muri gahunda yo kureba uko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ihagaze.
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa MINALOC, Minisitiri Gatabazi yarimo yarurira abana ifunguro rya saa sita ndetse banasangira n’aba bana aho yari aherekejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose.
Aya mashusho yazamuye imbamutima za benshi kuko bashimiye Minisitiri Gatabazi kuba yicishije bugufi agasangira n’abana bato, benshi bahamije ko uru rugero yatanze ari urw’umuyobozi mwiza abanyarwanda bakeneye kuko agaragaza ikimenyetso cyo gushyira umuturage ku isonga.
Muri aka Karere ka Rutsiro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanasuye kandi ibikorwa binyuranye by’iterambere muri aka karere. Aho yasuye parike ya Gishwati-Mukura mu rwego rwo gukurikirana ibibazo by’inyamasawa ziba muri iyi pariki zijya zirenga imbibe zikononera abaturage bayituriye.
Minisitiri Gatabazi kandi yasuye ahubatswe umuhanda mushya wa kaburimbo ujya ku bitaro bya Murunda, uyu muhanda ukaba umwe muyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage batuye aka gace mu rwego rwo kubafasha kugera kuri ibi bitaro.
Nyuma yo gusura uyu muhanda yakomereje mu bitaro bya Murunda. Yanasuye kandi uruganda rw’ubuki rwa Rutsiro, aho yasobanuriwe n’ubuyobozi bwarwo imikorere y’uru ruganda.
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yaganiriye n’abaturage mu isanteri y’ubucuruzi ya Gakeri mu Murenge wa Ruhango, aho banasuye ahari kubera ibikorwa byo gutanga inkingo za Covid-19. Akaba yasabye abaturage kwitabira gahunda yo gufata inkingo nyuma yo kubashimira ubwitabire bwabo mu gufata inkingo. Yanasabye kandi inzego bireba kurushaho kwegera abaturage bakabagezaho inkingo.
- Advertisement -
Muri uru ruzinduko Gatabazi yagiriye muri aka Karere ka Rutsiro yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere, Murekatete Triphose ndetse bari kumwe n’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Minisitiri Gatabzi akaba agomba gusoza uruzinduko rwe muri Rutsiro nyuma yo kuganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Ibi ari kubikora mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi agomba kugirira mu Ntara y’Uburengerazubaho aho yahereye mu Karere ka Rutsiro arava akomereza mu Karere ka Rubavu.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW