Sitade zemerewe kwakira abafana 50% by’ubushobozi bwazo

Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri ikomoreye abafana ku bibuga, Minisiteri ya Siporo yemeje ko abafana bemewe kwakirwa muri sitade ari 50% by’ubushobozi bwaho umukino uri kubera gusa bategekwa kuba barikingije inkingo zose.

Abafana bafashe inkingo za Covid-19 bemerewe kwitabira imikino kuri stade

Ibi byasohotse mu mabwiriza mashya ya Minisiteri ya Siporo agenga ibikorwa bya siporo n’imikino hirindwa Covid-19 yasohowe kuri uyu wa Kane, tariki 27 Mutarama 2022, mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Iri tangazo ryasobanuye ko abafana bemerewe kwinjira ku kibuga ari abikingije inkingo zose ndetse na sitade zikakira abafana ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwa sitade.

Rigira riti ‘‘Abafana baremewe mu mikino ku kigero cya 50% cy’ubushobozi bw’aho umukino wabereye. Bagomba kuba barikingije inkingo zose ziteganyijwe kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yagenewe ahabera imikino.’’

Aya mabwiriza kandi yakomoreye imikino y’abantu ku giti cyabo bakoreye hanze, ibi kandi bijyana n’ibikorwa bya siporo mu matsinda. Gusa ababikora basabwe kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 harimo no kwambara agapfukamunwa mu gihe batari mu myitozo ibasaba imbaraga nyinshi.

Imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato byakomorewe gusa bigakorwa n’abikingije Covid-19 uretse abana bari munsi y’imyaka 12.

Ni mu gihe kandi inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zemerewe gukora ariko utazaba yarikingije ntagomba kuzigana, ibi bijyana nuko abahakorera imyitozo bagomba kuba bipimishije Covid-19 bitarenze amasaha 72.

Ku bijyanye n’amarushanwa y’imbere mu gihugu, nuko imyitozo y’amakipe, imikino n’amarushanwa bitegurwa n’ingaga za siporo yakomerewe, gusa abareberera uru rwego basabwe gukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ingaga zitegura amarushanwa kandi zasabwe kujya ziha raporo Minisiteri ya Siporo ku bipimo bya Covid-19 byafashwe ku munsi w’umukino kandi iyi raporo ikaba yagejejweyo bitarenze amasaha 24.

- Advertisement -

Ikindi kandi nuko MINISIPORTS yemeje ko isomo rya siporo mu mashuri rikomeza ndetse n’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri agasu bukurwa. Gusa urugaga rushinzwe siporo mu mashuri FRSS rukazageza ku mashuri amabwiriza azajya agenga aya marushanwa.

Minisiteri ya Siporo yongye gusaba abakinnyi, abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo kwitabira kwikingiza Covid-19 harimo no gufata urukingo rushimangira ku bagejeje igihe, ibi bikanajyana no kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko ntaho kirajya.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW