Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi ku wa Kane, tariki 6 Mutarama 2021, ari muri Kenya, nibwo yavuze ku mubano w’igihugu cye na Africa aboneraho kunenga abavuga ko Ubushinwa buri mu mugambi wo kugusha Africa mu mutego w’imyenda itazabasha kwishyura.
Yabivugaga asura ibikorwa remezo byubatswe ari Ubushinwa bwatanze amafaranga abyubaka nk’inguzanyo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Ibitangazamakuru byo muri Kenya bimubajije ku bivugwa ko Ubushinwa bwaba buri gutega imitego y’amadeni umugabane w’Afurika, Minisitiri Wang Yi, yavuze ko abavuga ibi ari abatifuza kubona umugabane wa Africa utera imbere.
Ati “Ibyo bivugwa n’abo badashaka kubona iterambere muri Africa. Niba hari umutego uhari wakabaye ubukene no kudatera imbere.”
Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga w’Ubushinwa yari muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriye mu bihugu bya Eritrea, Kenya, n’Ibirwa bya Comoros.
Ni uruzinduko rwaje rukurikira urw’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken yagiriye mu bihugu by’Iburengerazuba bwa Afurika aho bitangazwa ko yarimo areba imbaraga Ubushinwa bufite muri Africa.
Ubushinwa ni Ufatanyabbikorwa Ukomeye wa Africa
Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bifite ijambo mu bucuruzi ku mugabane wa Africa, aho ubucuruzi mu mwaka wa 2019 bwabarirwa muri miliyari 200 z’amadorari y’Amerika.
Nyuma ya Banki y’Isi, Ubushinwa ni ubwa kabiri Kenya ifitiye umwenda munini, uyu mwenda wagiye ufatwa mu rwego rwo gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo muri iki gihugu cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi.
- Advertisement -
Mu ruzinduko rwa Wang Yi i Mombasa yari kumwe na bamwe mu ba Minisitiri muri Kenya aho bashyize n’umukono ku masezerano y’Ubufatanye n’ishoramari mu buzima, umutekano, ikoranabuhanga ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.
Ari kumwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta banasuye icyambu cya Mombasa ahari kubakwa ikigega cy’ikusanyirizo ry’ibikomoka kuri peterelo, umushinga ubarirwa mur miliyoni 353 z’amadorari y’Amerika.
Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Raychelle Omamo yavuze ko uru ruzinduko rwa Wang Yi rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Kuva Kenya yabona ubwigenge imwe mu mishanga ihenze iterwa inkunga n’Ubushinwa, nk’uwa gari ya moshi iva Mombasa washowemo arenga miliyari 5 z’amadorari y’Amerika.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW