Umuceri uhinze kuri hegitari 20 warengewe n’amazi y’imvura mu kibaya cy’umugezi wa Mukungwa

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru mu Turere twa Gakenke, Nyabihu na Ngororero yangije imyaka y’abaturage irimo umceri uhinze kuri hegitari 20 warengewe n’amazi.

Umuceri uri kuri hegitari 20 warengewe n’amazi y’umugezi wa Mukungwa kubera imvura yaguye ari nyinshi

Mu gitonndo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwazindukiye muri iki gishanga cya Mukungwa aho amazi yarengeye imyaka y’abaturage.

Iyi mvura yaguye ari nyinshi yatumye umugezi wa Mukungwa wuzura maze amazi ata inzira yayo yirara mu mirima y’abaturage ahahahinze umuceri arakunshumura.

Ni umugezi uri mu cyogogo cya Mukungwa gihurirwaho n’Uturere twa Ngororero, Nyabihu, Gakenke, Musanze na Muhanga.

Ibi bituma imvura iyo iguye umugezi wa Mukungwa wuzura ugata inzira yawo amazi akagera no mu mirirma y’abaturage cyane cyane mu isangano ryawo na Nyabarongo.

Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, yavuze ko iyi mvura yatumye umuceri uhinze kuri hegitari 20 urengerwa n’amazi.

Yagize ati “Ikibazo cyatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rya tariki 22 Mutarama rishyira ku Cyumweru, umuceri uhinze mu kibaya cyegereye umugezi wa Mukungwa n’amasangano na Nyabarongo urengerwa n’amazi. Hegitari 20 zari zihinzeho umuceri nizo zarengewe n’amazi.”

Amazi yarengeye uyu muceri akomeje kugabanuka ariko hari ubwoba ko yateje isuri mu muceri

Yakomeje agira ati “Twazindutse kureba uko ikibazo giteye nicyo twafasha abaturage, abatekinisiye bashinzwe ubuhinzi twari kumwe baduhaye icyizere ko amazi arimo agabanuka. Wari umuceri umaze amezi abiri utewe kandi werera amezi atandatu, batwijeje ko amazi akomeje kugabanuka ku rwego ariho ntacyo waba. Ikibazo cyavuka mu gihe hazamo isuri gusa ntitwabimenya kuko amazi akirimo.”

Uwihoreye Patrcik, yavuze ko mu rwego rwo gufasha abahinzi kugabanya ibihombo baterwa n’ibiza by’imvura bamaze iminsi babahuza n’ibigo bitanga ubwishingizi bw’ibihingwa ariko ngo haracyarimo imbogamizi.

- Advertisement -

Ati “Muri iki kibaya cy’umugezi wa Mukungwa  ubuhinzi bw’umuceri twarimo tureba uburyo twabahuza na sosiyete z’ubwishingizi bw’ibihingwa nk’igisubizo kirambye, ariko twarahageze ntitwumvika n’izi sosiyete kuko bafite impungenge ko hegereye uruzi. Turi kureba inzira zose twacamo umuceri uhahinze ukaba wajya mu bwishingizi.”

Uretse kuba abahinzi bashyira ibihingwa byabo mu bwishingizi bubagoboka mu gihe Ibiza byabagezeho, icyogogo cya Mukungwa mu turere twa Musanze, Gakenke, Nyabihu, Ngororero na Muhanga kirimo gutunganywa hakirwa amatarasi, haterwa ibiti n’ibindi bikorwa byo kugabanya ubukana bw’amazi amanuka ajya mu mugezi.

Uwihoreye Patrick yabisobuye agira ati “Iki cyogogo cya Mukungwa kigira imisozi myinshi igikikije mu masangano y’uturere twa Ngororero, Musanze, Nyabihu, Gakenke na Muhanga, bivuze ngo icyogogo cyatangiwe gushakirwa amafaranga yo kugitunganya. Turimo duca amatarasi, imirwanyasuri yikora nayo iri gukorwa, hanaterwa n’ibiti ku misozi yose ikikije icyogogo cya Mukungwa,ntekereza ko ibihembwe by’ihinga bikurikira ubukana bw’amazi amanuka buzaganuka n’ibikorwa birimo kuhakorwa.”

Aya mazi y’imvura akaba yarengeye umuceri uhinze ku  buso bugera kuri hegitari 20, ubwoba buhari akaba aruko uri buteze isuri muri uyu muceri gusa ngo hatabayeho isuri ntacyo waba.

Si ubwa mbere amazi arengwa inkombe z’umugezi wa Mukungwa akajya mu myaka y’abaturage, gusa ngo icyogogo cya Mukungwa kirimo gutungwanywa mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW