Umunyamakuru Kabagire Christelle yagizwe ambasaderi w’uruganda rukora pampers mu Rwanda

Umunyamideli akaba n’umunyamakuru Christelle Kabagire Injongi kuri Televiziyo y’Igihugu, ari mu byishimo bikomeye kubera ko yagizwe Ambasaderi wa Kompanyi ikomeye y’Abanyaturikiya ikorera mu Rwanda.

Umunyamakuru Christelle Kabagire avuga ko ari ibyigiciro kumenyekanisha “Moni Baby Diapers’ zikorerwa mu Rwanda

Aya makuru Christelle Kabagire uzwi mu ruganda rw’abanyamideli ayatangaje nyuma yo gusinya amasezerano yo kumenyekanisha  ‘Moni Baby Diapers’ (Pamperise) zikorerwa mu Rwanda.

Ni amasezerano yasinywe hagati ya Christelle Kabagire Injongi na Kompanyi ya ‘Afroturk’ azamara igihe kingana n’umwaka.

Yagize ati “Moni Baby Diapers ibiciro biri hasi ku isoko ni nziza cyane, umwana ashobora kuyambara amasaha 12 ntigire icyo imutwara, nanjye murabizi ko mfite umwana, na we arayikoresha.”

Nk’umushabitsi, Christelle avuga ko ariwe wafashe iya mbere aganiriza ba nyiri uru ruganda kugira ngo abashe kwamamaza ibikorwa byabo.

Ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane, ntabwo nari nziko byari gushoboka, kuko ndi umushabitsi nkajya mbandikira, barambwira ngo babambwiyeho, nyuma turicara turaganira, birangira duhuje.”

Nur Muhammed Abdulsame, umuyobozi w’uruganda rwa Afroturk, avuga ko impamvu bahisemo gukorana na Kabagire ari uko afite imyitwarire myiza, akurikirwa cyane ikirenze kuri ibyo akaba ari umubyeyi.

Yagize ati “Impamvu twahisemo Christelle ni uko ari umubyeyi mwiza, afite umwana ni na cyo cy’ingenzi ntabwo nagira umuntu ambasaderi udafite umwana, ikindi abantu bamuzi neza kuko afite imyitwarire myiza kandi arakurikirwa cyane.”

Avuga ko uyu mushinga watangiye muri 2019 uza gukomwa mu nkokora na Covid-19 uhagarara igihe kingana n’umwaka, mu mezi 3 bamaze ku isoko ry’imbere bahagaze neza.

Nur Muhammed Abdulsame avuga ko bahisemo gukorera mu Rwanda kubera ari igihugu gifite umutekano kandi cyorohereza abashoramari, bafite intego yo kwagura ubucuruzi mu bihugu birimo Uburundi, Tanzania na DR Congo.

- Advertisement -

Christelle Kabagire Injongi yakoze mu kiganiro ‘The Jam’ cyo kuri Televiziyo y’igihugu ubu gisigaye gikorwa na Gitego na Anita Pendo.

Ubu Christelle Kabagire akora ikiganiro cyitwa ‘In Style’ gitambuka kuri televiziyo y’Igihugu.

Bamwe mu bakobwa ba ‘Kigali Protocol’ imwe muri kompanyi imenyerewe mu gutegura no gutuma ibirori bigenda neza niyo yari iri kwakira abantu mu birori bibereye ijisho byabereye muri Kigali Convention Center.

Christelle Kabagire ubwo yasobanuraga ubwiza bwa ‘Moni Baby Diaper’
Nk’umubyeyi yashishikarije ababyeyi bagenzi be gukoresha ‘Moni Babby Diapers’ kuko iha umutuzo abana, nawe niyo akoresha
Nur Muhammed Abdulsame, umuyobozi wa Kompanyi ya ‘Afroturk’ avuga ko bahagaze neza ku isoko ry’imbere mu gihugu

Bamwe mu bakobwa bo muri Kigali Protocol nibo bakiraga abitabiriye ibi birori
Abakobwa bo muri Kigali Protocol bazwiho ubuhanga mu kwakira neza abitabiriye ibirori, bitabazwa mu nama zitandukanye n’ibitaramo byinshi mu Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW