Umuraperi Alen Mun yikomye abarimo Riderman na Ish Kevin-VIDEO

Umuraperi nyarwanda urimo kuzamuka, Alen Mun yasohoye amashusho y’indirimbo ngufi yise “Frestyle 5” aho aba yishongora ku bandi baraperi avuga ko agiye kubazimya abandi akabasubiza gukora myitozo, yatunze urutoki Riderman ndetse na Ish Kevin uri mu bakunzwe muri iki gihe.

Alen Mun azwiho kugira ikinyabupfura no kutarya iminwa binyuze mu ndirimbo

Ni indirimbo ngufi y’umunota umwe n’amasegonda 50, yakozwe na Producer Captain P, amashusho akorwa na Director C, nta gitero nta nyikirizo ahubwo aba arimo yivuga ibigwi.

Freestyle 5 yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022.

Uyu musore uzwiho kutarya iminwa binyuze mu njyana ya Hip Hop, avuga ko abaraperi bamubanjirije yabashimye ariko igihe kikaba kigeze ngo abazimye, avuga ko abarebeshaga ijisho rimwe muri iyi njyana naryo agiye kuritera ubumuga bwo kutabona.

Iyi ndirimbo yasohoye hari agace yumvikanamo asa n’uwishongora ku bandi baraperi aho aba avuga ko babaye nk’injiji zize abandi bishoye mu bisindisha, avuga ko iminsi igiye kubatera za rugonda ihene maze ibamugabize.

Ati ” Ninjye se wa Rap ni nanjye uyimenyera indezo,.. Ntuzakine nanjye waba ukina n’umusaza uruta So,..”

Hari aho yifatira ku gakanu Ish Kevin uri mu bakunzwe cyane mu nyana ya Trap ndetse n’umuraperi Riderman.

Agira ati “Toto Mtoso sinzigera nkugurira Riderzo, nzaguha Alen G mu gitondo, njye njya guhiga igikoroto abandi bakiri mu ndoto ngo bazakizwa na Lotto.”

Akomeza avuga ko” igishashi cy’imirongo kimugurumanamo atwika ibifura nk’ibyo rwagakoco ikorera imbeba.”

- Advertisement -

Yabwiye UMUSEKE ko nta muntu n’umwe yashatse kwibasira muri iyi mikarago yashyize hanze.

Ati ” Nta muntu n’umwe nibasiriye, iyi ni Hip Hop kandi abakurikira ibikorwa byanjye barabizi ko nta muntu njya nsagarira habe na gato.”

Alen Mun avuga ko umwaka wa 2022 ari umwaka wo gukora cyane by’umwihariko ateguza abakunzi b’umuziki nyarwanda kuzumva ikibatsi cy’abahanzi bakomoka mu Karere ka Rubavu.

Alen Mun yamenyekanye mu muziki binyuze mu ndirimbo zitandukanye by’umwihariko muri  “G City Cypher” yahuje abaraperi barimo Romeo Rapstar, Fragga, Ish Teachy, Daddysime n’uwitwa Young V, bumvikana basasa inzobe ku kurebana ay’ingwe hagati y’abahanzi n’abanyamakuru.

Yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Inzu” yakoranye na Pasco, iyi ndirimbo aba asaba ikizungerezi urukundo ruhamye ruhabanye n’urwo gushimisha umubiri.

Reba amashusho y’indirimbo Freesyle 5 ya Alen Mun 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW