Umutoza mushya wa Rayon Sports yageze i Kigali

Umunya-Portugal wavukiye muri Angola, Pedro Emanuel Dos Santos Martins Silva, yageze mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

Pedro Emanuel Dos Santos Martins Silva yaje gusinya ibyo yumvikanye na Rayon Sports

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yemereye UMUSEKE ko uyu mutoza yageze mu Rwanda, gusa akaba nta kindi yatangaza ku bijyanye n’amasezerano ye kuko bitarajya ahagaragara.

Mu minsi ishize ubwo Rayon Sports yasinyishaga rutahizamu w’umugande Musa Esenu, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bamaze kumvikana n’umutoza mushya igisigaye ari uko agera mu Rwanda agasinya.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2021, Pedro Emanuel Dos Santos Martins Silva akaba yageze mu Rwanda azanye n’umwungiriza we.

Pedro akaba asanze Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 26 mu mikino 15, ibanzirizwa na Kiyovu Sports ifite 29, na APR FC ya mbere ifite amanota 31 n’imikino ibiri itarakina.

Azatangira atoza umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona.

Uyu mugabo w’imyaka 46 akaba aje gusimbura Masudi Djuma wahagaritswe muri Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza, 2021 nyuma akaza kwirukanwa, ikipe ikaba imaze iminsi mu ntoki z’umutoza wari wungirije, Lomami Marcel.

Asanze kandi yarongeyemo amaraso mashya harimo Musa Esenu rutahizamu ukomoka muri Uganda, Kwizera Pierrot wakiniraga AS Kigali, Bukuru Christophe na Ishimwe Kevin.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW