NYANZA: Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwasubitse urubanza ruregwamo Twagiramungu Jean woherejwe n’igihugu cy’Ubudage.
Kuri uyu wa 18 Mutarama 2022, Urukiko rwasubitse urubanza ruregwamo Twagiramungu Jean uregwa icyaha cya Jenoside, yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017.
Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko nibo baje mu rukiko saa tatu n’igice.
Antoine Muhima ukuriye inteko iburanisha yavuze ko bahuye n’imbogazi y’uko hari umwe mu bacamanza baburanishaga uru rubanza warwaye babonye ibaruwa n’ijoro izanwe n’umugore we ko umugabo ari mu bitaro(niho arwariye).
Uruhande ruregwa n’ubwunganizi bwe ndetse n’ubushinjacyaha bari bitabye urukiko I Nyanza.
Me Buhuru Pierre Celestin wunganira uregwa yahawe ijambo avuga ko ntacyo yarenzeho
Ati“Ibyabaye kuri uwo mucamanza buri wese byamubaho.”
Twagiramungu Jean wafatiwe mu mujyi wa Frankfurt mu gihugu cy’Ubudage akekwaho gucura umugambi wa Jenoside, kugira uruhare mu bwicanyi no gutsemba abatutsi bo mu cyahoze ari komini Rukondo na Karama mu cyahoze ari purefigitura ya Gikongoro ubu ni mu ntara y’Amajyepfo.
Ni ibyaha uregwa we aburana ahakana .Twagiramungu wahoze ari umwarimu akaba afungiye kuri gereza ya Mpanga.
- Advertisement -
Iburanisha rizasubukurwa kuwa 04 Werurwe 2022 humvwa abatangabuhamya.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
THEOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza