Wari umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Guinea yitegura igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun guhera tariki 9 Mutarama, 2022 kugera tariki 6 Gashyantare, 2022.
Umukino wa mbere wabaye tariki ya 3 Mutarama 2022, Amavubi yatsinze 3-0. Icyo gihe ntabwo kabuhariwe Naby Keita yarimo, uyu munsi umutoza wa wa Guinea yabanjemo ikipe n’ubundi azakinisha CAN 2021.
Igice cya mbere Amavubi yari atandukanye n’ayatsinze umukino uheruka, kihariwe cyane na Guinea cyane yatindanye umupira hagati.
Ku munota wa 25 Guinea yinjije igitego cyatsinzwe na Mohamed Lamine Bayo.
Ku burungare bwa ba myugariro b’Amavubi, Naby Keita yatsindiye Guinea igitego cya kabiri ku munota wa 35. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.
Umutoza Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre aha umwanya Ntwari Fiacre, Rutanga Eric, Nishimwe Blaise na Benedata Janvier na bo bavuyemo hajyamo Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur na Muhire Kevin.
Izi mpinduka zafashije Amavubi kuko na yo yatangiye guhererekanya ariko kurema amahirwe yavamo igitego birananirana. Iminota 90 yarangiye Amavubi atabashije kureba mu izamu.
Mashami Vincent akwiye kwigira kuri Guinea, kubwira abakinnyi guhererekanya umupira kandi uwutanga akamenya uwo awuha, ndetse uwakiriye na we akamenya undi awuha.
Yanakwigira kuri Guinea gukoresha amahirwe abonetse neza, nk’umupira Hakizimana Muhadjiri yabonye w’umuterekano kandi ikipe yamaze gutsindwa 2-0, yawuteye bisa n’aho ari we wenyine uri mu kibuga atarebye bagenzi be bari ku rukuta, ndetse bisa naho nta nama yagiye na bagenzi be y’uburyo uwo mupira ukinwa ukabyara amahirwe. Muhadjiri yawushyize hejuru y’izamu kure.
- Advertisement -
https://p3g.7a0.myftpupload.com/bitunguranye-amavubi-atsinze-ibitego-3-0-guinea.html
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW