2021/2022: Ingengo y’Imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 633.6Frw

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gashyantare 2022,  yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite umushinga w’itegeko rihindura itegeko no 031/2021 ryo ku wa 30 Kamena, 2021 rigena  ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka 2021-2022, yatangaje ko miliyari 3, 807.0 frw yari yemejwe muri Kamena, 2021, yiyongera akagera kuri miliyari 4, 440.6frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel
Bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 633,6frw bingana na 16,6%.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku Isi COVID-19 yashegeshe ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2020.
Yavuze ko kubera ingamba zafashwe zo  gukumira icyorezo no kwirinda, mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, ubukungu bw’Igihugu bwatangiye kuzamuka.
Mu gihembwe cya mbere  cya 2021, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 3,5% naho mu gihembwe cya kabiri bwazamutse ku gipimo cya 20,6%  mu gihe mu gihembwe cya Gatatu bwazamutse ku gipimo cya 10,1%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko hashingiwe ku gipimo cy’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu ry’umwaka 2021, biteganyijwe ko buzazamuka ku gipimo cya 10,2% muri uyu mwaka.
Ingengo y’imari yiyongereye izakoreshwa ite? Amafaranga azava he?
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagimana Uziel yavuze ko impamvu Ingengo y’Imari yiyongereye byaturutse ku mafaranga yavuye imbere mu gihugu ndetse n’inguzanyo z’amahanga.
Ati “Uku kwiyongera kw’Ingengo y’Imari kuraturuka ku bwiyongere bw’amafaranga ava imbere mu gihugu n’aturuka ku mpano ndetse n’inguzanyo.”
Dr Ndgijimana Uziel yatangaje ko amafaranga aturuka mu misoro n’andi atari ay’imisoro azava  kuri miliyari 1,993frw agere kuri miliyari 2,148frw yiyongeraho agera kuri miliyari 155Frw bingana na 7%.
Yatangaje ko amafaranga ava ku misoro aziyongera akava kuri miliyari 1, 717.2frw akagera kuri miliyari 1, 759.6 frw. Akaziyongeraho miliyari 42,4frw bingana na 2%.
Minisitiri Ngagijmana yasobanuye ko amafaranga y’inguzanyo azava kuri miliyari miliyari 51,4frw agere kuri miliyari 469,2frw aturutse kuri Euro Bond  ndetse no mu Kigega Mpuzamahanga cya  IMF, agamije gufasha kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19.
Uko azakoreshwa…
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijmana Uzziel yasobanuye ko ingengo y’Imari isanzwe iziyongera ive  kuri miliyari 2, 413.7frw igere kuri miliyari 2,784.9frw. Bivuze ko Aziyongeraho agera kuri miliyari 374frw bingana na 15,3%.

Bitangazwa ko ayo mafaranga y’inyongera azaza gufasha inzego za Leta kurangiza ishingano zazo zitari zarangije imirimo, harimo imishihara ndetse n’ibindi.

Amafaranga agenewe imishinga azava kuri miliyari 1, 393.3frw agere kuri miliyari 1655.7frw. Aya mafaranga akazakoreshwa mu mishinga ya Leta itandukanye irimo kwishyura kubaka ibyumba by’amashuri, amazi, ibitaro  bya  Kanombe, ndetse n’ibindi.

Agenewe ishoramari rya Leta azagabanuka… Amafaranga aganewe ishoramari rya Leta yo azagabanukaho miliyari 43,6frw ave kuri miliyari 541.6frw agere kuri miliyari 498.1frw biturutse ku ngengabihe ya gahunda y’ishoramari.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW