Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody ategerejwe mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho azaririmba mu gitaramo cy’umunsi w’abakundana “Saint Valentin”, benshi mu bakunzi b’umuziki i Goma bijujutiye ibiciro bihanitse byo kwinjira muri iki gitaramo.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 12 Gashyantare 2022, aho kizabera muri Village Ihusi i Kituku, kwinjira muri iki gitaramo ni amadolari 20$.
Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Twitter na Instagram, Bruce Melody yemeje ko ku wa 12 Gashyantare azataramira mu Mujyi wa Goma mu gitaramo cy’umunsi w’abakunda Saint Valentin. Maze mu gutebya cyane ati “Bruce Lee w’amajwi, Goma ndahagera ku bwanyu kuri saint valentine.”
Bamwe mu batuye Umujyi wa Goma ku mbuga nkoranyambaga kuva bakibona ko uyu muhanzi azaza kuhataramira ku munsi w’abakundana, bagaragaje kutishimira ibiciro byashyizweho.
Hari abavuga ko batakwishyura amadorali 20$ mu gitaramo cy’umuhanzi nka Bruce Melodie mu gihe bari bwitabire ibitaramo by’idorali rimwe (1$) birimo Mohombi, Charly na Nina, Alesh n’abandi batumiwe muri Festival Amani 2022.
Hari abavuga ko abateguye iki gitaramo badakunda na gato abatuye Umujyi wa Goma kubera guhanika ibiciro.
Uyu yagize ati “Uwashyizeho ibi biciro ntakunda abanya Goma, ntabyo nzazamo ibyo bintu.”
Aba ba Congomani hari abavuga ko barajwe ishinga n’icyagarura umutekano muri Goma, nta mwanya wo guta ku gitaramo cy’umunyarwanda uzaza kubasahura amafaranga.
Uyu ku rukuta rwa Goma Fleva yagize ati ” Niyo byaba ubuntu ntabwo najyayo, amadorali 20$ ni Chris Brown waje muri Kigali Arena?”
- Advertisement -
Bamwe bavuga ko batajugunya amafaranga yabo angana n’amadorali 20$ ngo baze kureba umuziki wo kuri CD (Playback).
Uyu ati “Nzafata inshuti zanjye tugure inzoga twicare tuzinywe aho kujya kwishyura 20$ muri iriya concert, nzabireba kuri youtube.”
N’ubwo hagaragaye umubare w’abijujuta, hari abagaragaje ko bishimiye kuba uyu muhanzi azaza gutaramira i Goma ku munsi w’abakundana.
Muri iki gitaramo Bruce Melody agomba guhurira ku rubyiniro n’abahanzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Leon Mpaka, Eric Tutsi, Vicky YM n’abarimo DJ TC Black, DJ Kibombo n’abandi bahanzi banyuranye.
Iki gitaramo cyateguwe na Foundation Richard Bongania hamwe na Connectis Production, Bong Lounge na Kazi Mbele.
Bruce Melody ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze kubaka izina muri aka karere kubera indirimbo zinyuranye yakoze kuva yatangira urugendo rwe rwa muzika, akaba aheruka kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.
Indirimbo nka Ndumiwe, Igitangaza, Abu Dhabi, Katerina, Ikinyafu. Hamwe n’izindi yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka Sheebah n’abandi ziri muzicurangwa cyane i Goma.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW