AMAFOTO: Abinjiye muri RDF berekanye ko bakamiritse mu myitozo bamazemo amezi 11

Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse abasirikare bashya barangije amasomo n’imyitozo mu kigo cya Gisirikare cy’imyitozo y’ibanze kiri i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Berekanye ko banatojwe kumanukira mu ndege ya Gisirikare

Aba basirikare basoje imyitozi kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, bamaze amezi 11, bakaba berekanye bumwe mu bumenyi mu bijyanye no kurasa ndetse n’imyitozo njyarugamba bakuye muri iki kigo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, butangaza ko imyitozo no kwinjiza abasirikare bashya muri RDF, bikorwa hagendewe ku myitwarire y’Igisirikare cy’u Rwanda yo guhora kiteguye gutabara, yatanzweho umurongo n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

General Jean Bosco Kazura yahaye ikaze aba basirikare bashya, abasaba kuzagendera ku ndangagaciro z’Igisirikare cy’u Rwanda.

Ati “Mwinjiye mu muryango mwiza, ibyo ni byo RDF izwiho nk’indangagaciro z’ibanze zo gukunda Igihugu, imyitwarire muiza ndetse n’umuhate. Urukundo n’akazi muzagirira Igihugu cyanyu ndetse no kukirinda n’abaturage bacyo.”

General Jean Bosco Kazura wasabye aba basirikare bashya kuzahora iteka buzuza inshingano zose bazahabwa, yabibukije ko bagomba kwitegura gukora ubutumwa bwo kurinda amahoro kabone nubwo yaba ari hanze y’Igihugu mu Mugabane wa Afurika ndetse n’ahandi.

Pte Umuhoza Yvette, umwe muri aba basirikare, yavuze ko amabwiriza bahabwaga ari yo yatumye bagera kuri iyi ntambwe.

Ati “Niteguye kuzakoresha ibyo nize mu masomo twahawe mu gushyira mu bikorwa inshingano zose bazampa ndetse no mu kurinda Igihugu cyanjye no gukomeza kwiyungura ubumenyi.”

- Advertisement -
General Jean Bosco Kazura yabasabye kuzagendera ku ndangagaciro za RDF
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Imyitozo batojwe irahambaye

Hasobanuwe uko imyitoso itangwa muri iri shuri
Abitwaye neza bashimiwe
Binjiye mu gisirikare cy’u Rwanda

UMUSEKE.RW