Nibura abantu 60 byemejwe ko bapfuye nyuma yo guturika kwabereye ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro mu gace kari mu Majyepfu y’Uburengerazuba bwa Burkina Faso, nk’uko bivugwa n’abayobozi baho.
BBC ivuga ko guturika kwabereye ahantu hasa n’aharemerwa isoko hafi y’ahari ikirombe cy’amabuye y’agaciro ubwo ububiko bw’intambi zafatwaga n’umuriro nk’uko ababibonye babivuga.
Amafoto agaragaza ahantu hacukutse cyane, inzu zangiritse n’imirambo y’abantu benshi iryamye hasi.
Inkomere muri iyo mpanuka zajyanywe kuvurirwa ku Bitaro bya Gaoua.
Ibiro Ntaramakuru, AFP bivuga ko mu baguye muri kuriya guturika harimo abagore n’abana.
Hatangijwe iperereza ngo hamenyekane intandaro y’ibyabaye ndetse Umushinjacyaha yasuye hariya byabereye.
Igihugu cya Burkina Faso ni kimwe mu bicuruza cyane zahabu, ibirombe byinshi bifitwe n’amasosiyete akomeye ku rwego mpuzamahanga, ibindi ni ibya buri wese abaturage babijyamo gushakisha nta bwiriza na rimwe bubahirije.
Nicolas Negoce uhagarariye BBC muri kiriya gihugu avuga ko kuva muri 2009, zahabu ari kimwe mu byo Burkina Faso yohereza cyane ku isoko mpuzamahanga, ikaba iri imbere y’ipamba.
Mu mwaka wa 2020, iki gihugu cyacukuye toni 54 mu gihe muri 2019 cyari cyacukuye toni 45 nk’uko biri mu makuru atangwa na Minisiteri y’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.