Ingabo z’Ubufaransa zavuze ko mu gitero zagabye muri Burkina Faso zishe abarwanyi bo mu mitwe ya Islam 40 bikekwa ko bagize uruhare mu gitero cyaguyemo uwahoze mu ngabo z’Ubufaransa mu Majyaruguru ya Bénin ndetse kikagwamo abanda bantu 8.
Itangazo ryasohowe n’ingabo z’Ubufaransa mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare, 2022 rivuga ko bariya barwanyi baherutse kugaba ibitero bitatu birimo icy’umutego wa mine (igisasu) wakomerekeje abantu 12 mu bashinzwe umutekano wa Pariki.
Ubufaransa buvuga ko ingabo zabwo ziri mu rugamba rwo guhangana n’iterabwoba mu bihugu bya Africa y’Iburengerazuba (Barkhane), zahawe amakuru n’abayobozi bo muri Bénin na Burkina Faso, zitangira kugaba ibitero by’indege no gushakisha amakuru ku hari abo barwanyi.
Ibitero by’indege byagabwe ku wa Kane byahitanye abarwanyi 40 bo mu mitwe ya Kiyisilamu nk’uko itangazo ribyemeza.
Ubusanzwe igihugu cya Bénin cyasaga n’igifite umutekano ariko nyuma y’uko abarwanyi bafitanye isano na Al-Qaïda nyuma yo kuyogoza Mali, Niger na Burkina Faso bakomeje gushaka uko banafata indiri muri kiriya gihugu.
Abarwanyi b’Abasilamu baherutse kugaba ibitero igitero muri Burkina Faso, igihugu gituranye na Bénin, bica abantu 9 barimo uwahoze ari umusirikare mu ngabo z’Ubufaransa, igitero cyabaye ku wa Kabiri.
Uyu musirikare wishwe yitwa Alexandre Martin.
Hashize iminsi Mali na Burkina Faso byamagana ibikorwa by’ingabo z’Ubufaransa mu bihugu ku butaka bwabyo, ibi bihugu bishinja Ubufaransa kwivanga muri politiki yabyo.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW