Gasabo: Umugabo yateye icyuma ku ijosi umugore we “bapfa amakimbirane yo mu ngo”

Mu Mudugudu wa Gitaba mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, umugabo arakekwaho gutera icyuma ku ijosi umugore we, ku bw’amahirwe ntiyamuhitana amushinja kumuca inyuma.

Ibiro by’Akarere ka Gasabo

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare, 2022 ahagana saa tatu z’ijoro, nk’uko Ubuyobozi bwabitangarije UMUSEKE.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/wp-content/uploads/2022/02/NIYOMUGABO-Gregoire-Gitifu-Jali.mp3

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali buvuga ko umugabo wakoze ukekwaho gukora biriya yitwa Nsanzimana Vincent afite imyaka 32. Umugore yateye icyuma ni Akimanizanye Florence w’imyaka 24.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali bwavuze ko uyu mugabo yahise atoroka arimo gushakishwa.

Niyomugabo Gregoire Umunyamabanga w’Umurenge wa Jali yabwiye UMUSEKE ati “Yego yamuteye icyuma aramukomeretsa bikomeye; umugore yahise atabaza bamujyana kwa Muganga baramudoda ubu yatashye ari mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali yaje kubwira UMUSEKE ko Nsanzimana Vincent na Akimanizanye M. Florence babana bitemewe n’amategeko.

Nyuma yo guterwa icyuma munsi y’ugutwi Akimanizanye yajyanywe kuvurirwa kuri Dispensaire Du Mont Jali LTD.

Icyo yapfuye n’umugabo we, abaturage bavuga ko ngo basanzwe babanye mu makimbirane.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW