Guhura kwa Perezida Samia na Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi byakoze benshi ku mutima

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yabonanye na Tundu Lissu umwe mu batavuga rumwe n’ubutetsi muri Tanzania, bagirana ibiganiro bigamije guhuza imikoranire ya Guverinoma n’abatavura rumwe n’ubutegetsi.

Bahuriye mu Bubiligi

Ikinyamakuru The East African dukesha aya makuru, gitangaza ko Madamu Samia Suluhu Hassan yahuye na Tundu Lissu kuri uyu wa Gatatu mu Bubiligi.

Abasesenguzi, batangaza ko uku kubonana gushobora gukurikirwa n’isinywa ry’amasezerano y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na Guverinoma.

Lissu usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, yakunze kumvikana cyane ahanganye n’abayoboye Tanzania bo mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM).

Lissu yahoze yifuza kubonana n’umukuru w’Igihugu kugira ngo bagirana ibiganiro biganisha Igihugu cyabo aheza.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ry’Umuyobozi Mukuru ushinzwe itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Zuhura Yunus, aba bayobozi babiri bagiranye ibiganiro bigufi bigamije imikoranire mu gushakira umuti ibibazo bimwe biri muri Tanzania.

Itangazo rigira riti “Mu biganiro byabo, baganiriye ku bibazo bimwe na bimwe bagamije imibereho myiza y’abanya-Tanzania.”

Lissu yahungiye mu Bubiligi akiza amagara ye nyuma yo kugerageza kumurasa, ariko muri 2020 yagarutse muri Tanzania kugerageza amahirwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na nyakwigendera John Pombe Magufuli.

Bagiranye ibiganiro bigamije imikoranire
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

 

UMUSEKE.RW