Ifoto y’Umunyamakurukazi Clarisse yahishe uwo bari kumwe yatumye bamwibazaho

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana yagaragaje ifoto afite impano bigaragara ko ari izo ku munsi w’abakundana (Saint Valentin), yahishe uwo bari kumwe, bituma benshi bibaza icyabimuteye.

Yahishe uwo bari kumwe none bamuhase ibibazo

Aya mafoto abiri ya Clarisse Uwimana, yayashyize kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022 nyuma y’umunsi w’abakundana wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022.

Aya mafoto amugaragaza acigatiye mu ntoki impano ebyiri; imwe mu kaboko k’iburyo indi mu k’ibumoso, bigaragara ko ashobora kuba yarafashwe kuri uyu munsi wa Saint Valentin wabaye kuri uyu wa mbere.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto, Clarisse Uwimana yagize ati “Mumbabarire ntimunyatake, murakoze.”

Gusa ubu butumwa ntibwabujije abakoresha uru rubuga, kumuhata ibibazo, bamwe bibaza impamvu yahishe [Crop] uwo muntu bari kumwe.

Uwitwa Gatien Official yagize ati “Nyine postinga n’uwo musore waguhaye indabo. Aleweee ntimukikunde mwenyine.”

Uwitwa Nsabimana Valens na we yagize ati “Ahubwo ni wowe utwizaniye. Shyiraho n’uwo wundi utagaragara.”

Alpha Sango na we yagize ati “Uwo muntu ukase akoreshwa mu ibanga nka rya tabi ritemewe.”

Uwiyita Wa mwana we yagize ati “Mbega nduhire abandi weee bamukase umutwe nyuma yo gutanga indabo sha Uwo yahiye byarangiye.”

- Advertisement -

Kuri uyu munsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin, bamwe mu byamamare bagiye bagaragaza abo bihebeye barimo n’abagiye baboneraho gushimira ababyeyi babo.

Abantu bamusabye kwerekana n’uwo muntu
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW